Muhanga: Ubuyobozi bwiteguye guhangana n’abadasora

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere, Uhagaze Francois, aratangaza ko ubuyobozi bw’akarere bugiye guhangana n’abagakoreramo banga gusora bitwaje impamvu zitandukanye.

Uhagaze avuga ko imisoro bagiye kwitabira gushaka ari imisoro akenshi abantu batamenyereye gutanga nk’imisoro ku bukode bw’ubutaka abenshi batajya bishyura kuko hari abavuga ko amafaranga bakwa ari menshi.

Aha Uyu muyobozi yagize ati: “Twiteze ko bishobora kuzateza induru, benshi bazavuga ko ari ukubahutaza twiteguye guhangana nabyo”.

Akomeza avuga ko hari n’abandi banga kwishyura ubukode bw’ubutaka kuko babonye ibya ngombwa by’ubutaka bwabo bikosamye bakanga kujya kubikosoza kugirango batazishyuzwa.

Uhagaze avuga ko bagiye gushaka abantu bose bafite ibyangombwa byanditseho ko nta mafaranga bagomba gusora kandi bagomba kuyasora, maze bagatangira kwishyuzwa kimwe n’abandi. Avuga ko aba bantu akenshi batayoberana kuko ahagomba kwishyuzwa hose haba hazwi.

Ubukode bw’amazu ni kimwe mu biri gutera ikibazo mu misoro y’akarere kuko abafite amazu bakodesha ngo banga kwereka kontaro bagiranye n’abapangayi babo.

Mu busanzwe ngo abafite amasezerano nyayo bagirana n’abapangayi b’amazu yabo bayajyana ku kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA). Aba ngo bakaba nta kibazo bajya bagirana n’akarere.

Ubuyobozi bw’aka karere bukomeza bwerekana ko bake mu berekana kontaro zabo akenshi nabo babeshya bakerekana iz’amafaranga make kugirango basoreshwe make.

Abandi bakwepa imisoro ni ama-Taxi Voiture menshi atajya atanga imisoro na rimwe kuko yiyandikishije nk’aho akora imirimo itari iyo gutwara abagenzi.

Ikibazo gikomeye bagira kuri izi tagisi akaba ari uko akenshi ziba zidasize amarangi yabugenewe kuburyo bibangamira abayobozi cyangwa n’abandi babishinzwe kumenya izikora nka tagisi.

Abandi nabo bahunga imisoro ni abamotari batwara moto zitwara abagenzi. Aba nabo akenshi bagaragaza ko moto zabo zidakorera amafaranga.

Uhagaze avuga ko bagiye gufatanya n’abashinzwe umutekano muri aka karere kugirango bahangane n’abanga gusora kandi bikwiye.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka