Amafaranga yavuye mu mpapuro z’agaciro u Rwanda rwagurishije, azakoreshwa mu mishinga itatu

Miriyoni 400 z’amadolari y’Amerika zavuye mu mpapuro z’agaciro u Rwanda rwagurishije mu cyumweru gishize, agamije kubaka Hoteli nini yiswe “Kigali Convention Center”, guteza imbere kompanyi y’indege ya Rwandair, hamwe no kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo.

Kigali convention center (hoteli irimo kubakwa ku Kimihurura) izarangizwa kubakwa na miriyoni 120, hanishyurwe umwenda ungana na miriyoni 150 zayubatse kugeza aho igeze ubu, miriyoni 120 zizateza imbere Rwandair, hanyuma miriyoni 50 zisigaye zikazakoreshwa mu kubaka urugomero rwa Nyabarongo.

Aya mafaranga ngo azaba yarangije kwishyurwa mu mwaka wa 2023, kandi akazishyurwa ku nyungu nto cyane ya 6.625% ku mwaka, nk’uko Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Gatete Claver yabwiye abanyamakuru, mu kiganiro yagiranye nabo kuri uyu wa kabiri tariki 30/04/2013.

Abitabiriye ikiganiro Ministeri y'imari (MINECOFIN) yagiranye n'abanyamakuru ku bijyanye n'igurishwa ry'impapuro z'agaciro(bonds).
Abitabiriye ikiganiro Ministeri y’imari (MINECOFIN) yagiranye n’abanyamakuru ku bijyanye n’igurishwa ry’impapuro z’agaciro(bonds).

Ministiri Gatete yavuze ko nta mpungenge zo kutarangiza kwishyura ayo amafaranga muri icyo gihe zigomba kubaho, bitewe n’uko u Rwanda rusanzwe rushimirwa ko rwishyura neza, kandi ngo amadeni ntiyarurenze kuko rufite imyenda ibarirwa muri 23% gusa by’ubukungu bwose bugize igihugu.

Ministiri Gatete ati: “Hari impamvu nyinshi zatuma tutagomba kugira impungenge kuko n’abayaduhaye ubwabo ntazo bagize, babonye ko dufite ubushobozi bwo kwishyura, biturutse mbere na mbere ku kuba dufite ubukungu buzamuka ku kigero kirenze 8%, kuba turi igihugu kitagira ruswa, ishoramari riri mu za mbere muri Afurika,…”

Amb.Gatete yemeje ko u Rwanda rubaye ‘inganzamarumbu mu nzira yo kugera ku bukungu’, kuko ngo rwagiriwe icyizere n’abashoramari 250 bakomeye bo ku migabane ya Amerika, Uburayi na Aziya, aho bari bemeye gutanga inguzanyo ya miriyari 3.5 z’amadolari y’Amerika, irenze kure miriyoni 400$ u Rwanda rwari rwasabye.

U Rwanda ntirwashoboraga gufata ayo mafaranga yose, kuko ngo ayo rwari rwasabye mu kugurisha impapuro z’agaciro (gutanga impapuro zivuga inguzanyo igihugu cyifuza bakagiha amafaranga), yari afite imishinga yagenwe kandi isobanutse bihagije, hanakurikijwe ubushobozi igihugu gifite bwo kwishyura.

Leta y’u Rwanda iremeza ko umuvuduko w’ubukungu nugera kuri 11.5% (nk’uko byemejwe mu mwiherero w’Abayobozi bakuru w’uyu mwaka), nta gushidikanya ko intego yo gukura abaturage mu bukene izagerwaho muri gahunda mbaturabukungu ya kabiri EDPRSII, izarangirana n’umwaka wa 2018.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Tous mes encouragements cher(e)s voisin (e)s. Mwirinde akalimi mubandanye ibikorwa. Abazobasamaza baruzuye.

Jean-B. Rub yanditse ku itariki ya: 1-05-2013  →  Musubize

Ikigaragara ni uko kwishyura uyu mwenda bitazagorana bitewe n’uko ibikorwa bizakoreshwa aya mafaranga bitazatinda kuyagaruza ndetse bikanakomeza kwinjiza ayandi menshi mu isanduku ya leta.

migambi yanditse ku itariki ya: 1-05-2013  →  Musubize

Iyo umugabo yafashe urunguze, Banque Lambert, nk’uko bikunze kuvugwa biba byakomeye. Abanyarwanda rero dukwiye gukura amaboko mu mufuka tugakorera ayo kwishyura batarateza ibyacu nk’uko muri iyo banki bigenda.

Andy yanditse ku itariki ya: 1-05-2013  →  Musubize

Akeza karigura ku isoko,n’izi mpapuro z’agaciro rero nazo zagiriwe ikizere ko zizungukira abaziguze kubera ikizere kigaragarira ku bukungu budahungabana.

Bihogo yanditse ku itariki ya: 1-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka