Nyamyumba: Abaturage bakusanjije miliyoni 7 n’igice yo gufasha abacitse ku icumu

Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu bavuga ko gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside ari inshingano yabo kuko bavukijwe uburenganzira bazizwa uko baremwe.

Iyi ngo niyo mpamvu kuva batangira icyumweru gitangiza iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze gushyira mu gaseke miliyoni 7 n’igice kandi amafaranga biyemeje agera kuri miliyoni 8 n’igice.

Habimana Martin uyobora umurenge wa Nyamyumba avuga ko kuba nyuma y’icyumweru hamaze gutangwa miliyoni zirenga 7 bigaragaza uburyo abaturage bafite ubushake mu gufata mu mugongo abacitse ku icumu.

Abaturage bavuga ko iki gikorwa basanzwe bagikora, ariko bakavuga ko imyaka yabanje amafaranga ashyirwaga mu gaseke atangwa ku karere mu gihe abaturage baba bashaka ko hari abaturage b’aho batuye yafasha bikabashimisha ndetse bakajya babona ko ibikorwa byabo bibagarukamo.

Uretse kuba mu cyumweru cy’icyunamo harakusanyijwe amafaranga yo gushyira mu gaseke ko gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside, hari imidugudu yashoboye gusura abacitse ku icumu, ndetse babakorera ibikorwa byo kububakira no kubagenera ibikoresho ku batishoboye.

Nyuma y’imyaka 19 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe haracyari abacitse ku icumu bo mu murenge wa Nyamyumba batarubakirwa, abaturage bakavuga ko hari n’abubakiwe amazu amaze gusasa ku buryo mu nkunga bakusanya yafasha aba batishoboye kubona inyubako.

Amafaranga yari yashyizwe mu gaseke mu mwaka wa 2012 yakoreshejwe mu kubaka urwibutso, abaturage bakavuga ko ubu yakoreshwa mu gufasha abatishoboye bacitse ku icumu.

Abaturage ba Nyamyumba bishimira ko mu murenge wabo nta ngengabitekerezo ya Jenoside yahagaragaye, bigaragaza ko abaturage bafite imyumvire myiza yaranzwe no kwitabira ibiganiro.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka