Amajyepfo: Inkunga z’ingoboka zizakorwamo imishinga yo gufasha abagenerwabikorwa kwigira

hatangiye gutekerezwa uko inkunga z’ingoboka zari zisanzwe zigenerwa abakene bo mu ntara y’Amajyepfo zabyazwamo imishinga izabaviramo inyungu yo kubafasha ku buryo burambye, uburyo bwaba buje bwunganira indi mishinga y’iterambere ikorwa muri iyi ntara.

Mu gusobanura ibijyanye n’ubu buryo bwo gufasha abakene kwigira, Léandre Karekezi, umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, avuga ko iyo gahunda itandukanye n’uko mbere byakorwaga aho amafaranga yazaga agahita ahitira kuri konti y’umuntu akayakoresha uko abyumva.

ati: “Twaje gusanga ariya mafaranga ari menshi, ashobora kugira impinduka azana, aho kugira ngo wa muturage buri kwezi tujye tugira amafaranga tumugenera, ahubwo noneho bayashyire hamwe, kuko iyo agiye hamwe aba menshi, bagire ikindi gikorwa bayashyiramo gitanga umusaruro.

Amafaranga aturutse muri cya gikorwa rero bakaba bashobora kuzajya bayakoresha mu gukemura ibibazo byabo”.

Ibi kandi bizatuma igihe iyi nkunga izaba itakiboneka, dore ko ihabwa abakene cyane bo mu Mirenge irimo gahunda ya VUP (vision umurenge programme), izaba yasigiye ba nyir’ukuyibyaza umusaruro uburyo bwo kubasha kubaho ntawe bagitegeye amaboko.

Karekezi akomeza avuga ko bateganya gukora ibikorwa bitandukanye, birimo ubworozi, aho abaturage bakororera hamwe, bagashaka veterineri n’umushumba na farumasi veterineri, cyangwa se akubakwamo iznu y’ubucuruzi yazajya ikodeshwa, ikabinjiriza amafaranga.

Ati: “Turi gutekereza no gukora ubuhinzi bugezweho, aho abaturage bahinga igihingwa kimwe kibazanira inyungu ifatika nk’urutoki”.
Mu gufasha aba bagenerwabikorwa gukora imishinga izabateza imbere, ntabwo hazafatwa amafaranga yose bagenerwa nk’ingoboka. Bazagira ijanisha basigirwa kugira ngo babashe kwikenura mu rugo. Ikindi gice ari na cyo kinini babe ari cyo bafashwa gushyira mu mishinga ibyara inyungu.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka