Gakenke: Hakenewe miliyari 37 zo gukoresha muri gahunda y’imyaka 5 y’iterambere ry’akarere

Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke yateranye tariki 26/04/2013, yemeje gahunda y’iterambere ry’akarere y’imyaka itanu izatwara akayabo ka miliyari 37 hatabariwemo amafaranga azaturuka muri Leta.

Iyo gahunda y’iterambere y’akarere y’imyaka itanu izibanda guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwaremezo, abikorera n’imyuga.

Abayobozi b'Inama Njyanama y'Akarere ka Gakenke. (Foto:L.Nshimiyimana)
Abayobozi b’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke. (Foto:L.Nshimiyimana)

Kugira ngo iyi gahunda y’iterambere ry’akarere igweho, abikorera bagomba kubigiramo uruhare runini kuko basabwa gushora imari ingana na miliyari eshanu mu bwubatsi bw’amahoteli, inganda, ahantu hakorerwa imyuga itandukanye hazwi nka “agakiriro” n’ibindi.

Uretse abikorera, abaterankunga na bo ni inkingi ya mwamba muri iyo gahunda y’iterambere ry’akarere y’imyaka itanu aho basabwa miliyari hafi 12 zo kuzatera inkunga imishinga y’iterambere.

Ibyo bikorwa byose bizatanga imirimo ibihumbi 50 n’ubukene bugabanuke bugere kuri 20% bivuye kuri 30%.

Abajyanama n'abaterankunga b'akarere ka Gakenke bitabiriye iyo nama. (Foto:L. Nshimiyimana)
Abajyanama n’abaterankunga b’akarere ka Gakenke bitabiriye iyo nama. (Foto:L. Nshimiyimana)

Biteganyijwe ko akarere na ko kazishakamo miliyari 20 zizava mu bikorwa bitandukanye cyane cyane imisoro n’amahoro.

Ngo mu myaka itanu iri imbere, akarere gateganya kuzinjiza amafaranga arenga miliyari imwe avuye ku misoro n’amahoro kavuye kuri miliyari 420 kinjiza ubu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muzabanze iyo mihanda yanyu murebeko abashoramari tutizana.

Sibo yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka