Gakenke: Aryamye bwa mbere kuri matela afite imyaka 85

Nyuma gato yo gushyikirizwa umufarizo wo kuraraho (matela), umusaza w’imyaka 85 witwa Ukunzake Ananias utuye mu Kagali ka Nganzo, Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke avuga ko ari bwo bwa mbere mu buzima bwe agiye kurara kuri matela.

N’ibyishimo byinshi, uyu musaza yatangarije Kigali Today ko agiye guta ibishagari (ibishangara) yararagaho maze arare kuri matela. Agira ati: “ibishagari ndabita, ibishagari ndabita uyu munsi. Ntabwo nzongera kurara ku bishagari.”

Ukunzake yashoboraga kuzava kuri iyi isi atazi uko bimera kuryama kuri matela, iyo hataza gahunda ya VUP-Umurenge ifasha abantu batishoboye bari mu zabukuru n’imfubyi. Bagenerwa amafaranga buri kwezi mu gihe kingana n’umwaka, bityo bahereye kuri ayo mafaranga bagura matela kugira ngo iyo nkunga y’ingoboka izarangire hari icyo ibasigiye.

Umusaza Ukunzake ashima Perezida Kagame Paul washyizeho gahunda zo guteza imbere abaturage muri aya magambo: “…Mbyakiriye neza, Paul Kagame arakagira ubumwe n’amahoro, Roho Mutagatifu amurinde. Perezida Paul Kagame ni we uyimpaye, yampaye n’inka muri Girinka.”

Anakomeza avuga ko uwapfuye yihuse kuko ibyiza arimo kugeraho muri iki gihe kubera ubuyobozi bwiza na we aba arimo kubiryaho. Avuga ko kurara ku bishagari bituma umuntu adasinzira kubera ibisimba birimo ibinyabwoya, ibitagangurirwa, imbaraga n’inda bibamo.

Muri izi matela harimo n'iya umusaza Ukunzake. (Foto:L. Nshimiyimana)
Muri izi matela harimo n’iya umusaza Ukunzake. (Foto:L. Nshimiyimana)

Ukunzake yemeza ko agiye kuryama agasinzira, ikibazo kikaba kubyuka kare. Ati: “nzajya mbyuka saa cyenda (z’igicamunsi), njye kwahira utwatsi tw’inka yampaye.”

Yongeraho ko yari yaraguze igitanda yarangiza agasasa ibishagari kuko yari azi ko abantu bose baryama ku bishagari.

Undi muturage witwa Kavamahanga w’imyaka 56, avuga ko na we ari bwo bwa mbere agiye kurambika umusaya kuri matela kubera ko nta bushobozi yari yarigeze kugira bwo kuyigurira.

Uyu mugabo ashima Perezida wamukuye muri nyakatsi none akaba abonye matela, agira ati: “navuye muri Nyakatsi none bagiye kunkubita matela, aho ndiburyamye sinicura, byose mbikesha Prezida Paul Kagame.”

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka