Nyamasheke: Ba Local-Defence b’indashyikirwa bagororewe inka

Abashinzwe umutekano w’ibanze bazwi nka ba Local Defence batanu batoranyijwe nk’indashyikirwa mu karere ka Nyamasheke bahawe inka, tariki 03/05/2013. Guhemba ba Local Defense b’indashyikirwa mu murimo wabo ari ukugira ngo abawukora bawuhe agaciro kandi bawukunde kurushaho.

Gutanga inka kuri aba ba Local Defense ntabwo byashingiwe ku bakennye kurusha abandi, ahubwo byashingiye ku buryo bakora neza umurimo bashinzwe “kuko ari igihembo cy’uwakoze neza”, nk’uko byasobanuwe na Kanamudire Adolphe ushinzwe imiyoborere myiza no kwegereza ubuyobozi abaturage mu karere ka Nyamasheke.

Mu byashingiweho mu kugena ingororano ya Local Defense w’indashyikirwa harimo uburyo yitwara mu baturage n’uko yubahiriza inshingano ze, uko yitabira gahunda za Leta zirimo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), kugira konti mu Umurenge Sacco, kugira isuku mu rugo, ku mubiri no ku myambaro, uko aharanira kwiteza imbere no kuba yaritabiriye amahugurwa agenerwa ba Local Defence inshuro 2 mu mwaka.

Kugororera ba Local Defense ni ukubashimira ubwitange bakorana akazi kabo.
Kugororera ba Local Defense ni ukubashimira ubwitange bakorana akazi kabo.

Aba-Local Defense bagabiwe inka bashimiye ubuyobozi bubatekerezaho kandi bugaha agaciro akazi bakora.

Umwe muri abo batanu bagororewe ni Sinzabakurikiza Aimable wo mu murenge wa Cyato. Avuga ko kuba ahawe inka bimutera ishyaka ryo gukorana umurava aka kazi k’ubwitange, bityo na we akazabasha kwiteza imbere no kwikura mu bukene.

Uretse izi nka eshanu zagororewe ba Local Defense, hatanzwe n’izindi nka zigera kuri 93 muri gahunda ya “Gira Inka” zahawe abaturage batishoboye mu buryo butandukanye bo mu mirenge ya Ruharambuga, Shangi, Bushene, Nyabitekeri na Karengera.

haremewe n'abandi baturage batishoboye.
haremewe n’abandi baturage batishoboye.

Kanamugire Adolphe wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke yasabye abahawe inka bose kuzifata neza kugira ngo zibashe kubaha umusaruro uzabavana mu bukene.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke, ngo umuhigo wo koroza abatishoboye muri uyu mwaka urangira wa 2012-2013, akarere kari kihaye intego yo gutanga inka 1500, kugeza ubu hakaba hamaze gutangwa inka 1606; bityo ngo uyu muhigo ukaba wareshejwe ku kigero gisaga 107%.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka