U Rwanda rwaguze indi ndege nshya izarufasha kongera ubuhahirane n’amahanga ya kure

Kompanyi y’indege z’u Rwanda (Rwandair) imaze kugura indi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-700 Next Generation (NG), ifite ubushobozi bwo kugenda urugendo rurerure itaruhutse, ikaba iri mu ndege zizafasha Igihugu kugenderana n’ibihugu by’i Burayi n’Uburasirazuba bwo hagati (Middle East).

Iyi ndege nshya yakorerwa mu gihugu cy’Ubudage yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga i Kigali ku wa gatatu tariki 17/04/2013, ifite imyanya y’abagenzi 120, ikaba ije gusimbura indi ishaje yo mu bwoko bwa Boeing 737-500.

Nubwo ari nto ugereranyije na Boeing 737-800 NG y’imyanya 154, iyo ndege nshya ngo ishoboye guhaguruka i Kigali ikagera mu Burayi bw’amajyepfo nta hantu na hamwe ihagaze ngo iruhuke, nk’uko Umuyobozi wa Rwandair, John Mirenge yatangaje.

U Rwanda kandi ngo rurateganya kubona indi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-700 NG mu kwezi gutaha, muri gahunda yo guteza imbere ingendo zo mu kirere, nk’igihugu kidakora ku nyanja, ariko giteganya ubuhahirane n’ibihugu bya kure.

Umuyobozi wa Rwandair avuga kandi ko bateganya gutumiza izindi ndege nshya zo gusimbura izisanzwe zikora ingendo za hafi nk’i Bujumbura mu Burundi, Entebe muri Uganda na Kamembe mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Indege yaraye igeze i Kigali ibaye iya kane mu ndege za Boeing u Rwanda rufite, ikaba ibaye iya karindwi mu ndege zose companyi ya Rwandair imaze kugira.

Imbere mu ndege ya Boeing 737-700 Next Generation.
Imbere mu ndege ya Boeing 737-700 Next Generation.

“Ubu bushobozi bwo gutwara abantu benshi n’imizigo buradufasha kongera ingendo dukorera i Dubai, ndetse no gutekereza gutangiza ingendo nshya mu bihugu by’i Burayi no mu Burasirazuba bwo hagati”, nk’uko Mirenge yatangaje.

Yongeraho ko uretse gukorera ingendo mu bihugu bya kure, u Rwanda rurimo no guteganya gufungura ibiro mu yindi migi y’ibihugu by’Afurika nka Acra muri Ghana na Douala muri Cameroun, aho Rwandair izaba igejeje ku hantu 15 ku isi ikorera ingendo.

Kugirango u Rwanda rushobore kwakira indege nyinshi no kongera inyungu rukura mu ngendo zo mu kirere, ikibuga cy’ingege cya Kanombe kirimo kwagurwa, kandi imirimo yo kubaka ikindi kibuga cy’indege mpuzamahanga mu karere ka Bugesera igomba kwihutishwa, nk’uko Ministiri w’ibikorwaremezo, Prof. Silas Lwakabamba atangaza.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka