Rusizi: Abayobozi barasabwa gukora cyane ngo akarere kave ku mwanya wa 27 mu kwesa imihigo

Abayobozi b’akarere batandukanye, tariki 26/04/2013, bagiranye inama mu rwego rwo gusuzuma impamvu zituma baza ku myanya ya nyuma mu kwesa imihigo banarebera hamwe uko barwana nazo kugirango umwaka utaha bazaze ku myanya ya mbere ishoboka.

Umwaka ushize, akarere ka Rusizi kaje ku mwanya wa 27 mu kwesa imihigo kandi ngo ntibyashimishije abagatuye kimwe n’abayobozi kuko nta wishimira kuba mu myamya y’inyuma kandi iyi mbere ihari.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yasabye abakozi gukora cyane kugirango imihigo 58 aka karere kasinyiye izagerweho yose kuko gakungahaye mu bikorwa byinshi bijyanye n’ubukungu: ubucuruzi bwambukiranya imipaka, amabanki akora mu gihugu hose afite amashami muri aka karere, ubukerarugendo, ubucuruzi bwo mu kiyaga cya Kivu n’ibindi.

Nubwo abayobozi basabwa gukora cyane, bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize aka karere bavuga ko bafite imbogamizi z’inyubako z’utugari zabagoye kuzuzuza. Bamwe bafite impungenge ko igihe cyo guhigura imihigo cyizagera izo nyubako zitaruzura bikaba byabakubita hasi.

Umurenge wa Gikundamvura niwo umaze kuzuza akagari kamwe mutugari tugari ugomba kubaka gusa ngo nta handi umuyobozi wako yakuye inkunga usibye kumvisha abaturage ko utwo tugari ari utwabo hanyuma bagakusanya inkunga.

Umuyobozi w’akarere yababwiye ko bagomba kutwubaka cyane cyane ko akarere kabahaye amabati yo gusakara; aha ariko yabagiriye inama zo kwegera abaturage babasobanurira impamvu z’utwo tugari ndetse bakegera n’abandi bafite ubushobozi kugirango babatere inkunga.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka