Gakenke: Bashyize miliyoni eshatu mu kigega cy’ingoboka cy’abacitse ku icumu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Gasasa Evergiste atangaza ko bakusanyije inkunga ingana na miliyoni eshatu zishyirwa mu kigega cy’ingoboka cyo gufasha abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Gakenke.

Avuga ko basanze ko kubagabanya ayo mafaranga ntacyo byabagezaho kuko bashobora kuyarya agahita ashira, bafata icyemezo cyo kuyashyira mu kigega kizajya kibaguriza bakayashora mu mishinga ibyara inyungu akagera ku bacitse ku icumu bose.

Bamwe batinyutse gusaba inguzanyo muri icyo kigega bayashoye mu bucuruzi bw’amakara n’ibiribwa, abandi bayashoye mu bwubatsi bw’amazu y’ubucuruzi; nk’umuyobozi w’Umurenge wa Gakenke, Gasasa Evergiste abisobanura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gakenke, Gasasa Evergiste (Foto: L. Nshimiyimana)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Gasasa Evergiste (Foto: L. Nshimiyimana)

Ngo ayo mafaranga yabateje imbere ku buryo bugaragara kuko bamwe batangiye bacuruza ibintu bike none bageze ku rwego rushimishije.

Abafashe inguzanyo mu ikubitiro bahawe ingana n’ibihumbi 500 buri wese, ariko ikibazo kiri mu kwishyura izo nguzanyo kugira ngo zizagere ku bandi. Gasasa akangurira abahawe izo nguzanyo kugira ubutwari bakishyura.

Abana b’imfubyi za Jenoside bibana bo muri uwo murenge bahawe ibyuma bibiri bisya na World Vision ADP Nyarutovu byo gukuraho amafaranga yo gukemura ibibazo byo mu rugo ariko imicungire yabyo iza kubagora bikodeshwa abantu bikorera.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka