Amajyepfo: EWSA ikomeje kudindiza imihigo y’uturere

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, avuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi (EWSA) gikomeje kudindiza imihigo y’uturere muri gahunda yo gutanga amashanyarazi.

Intara y’Amajyepfo yihaye umuhigo w’uko muri uyu mwaka abaturage bazagerwaho n’amashanyarazi ku kigereranyo cya 10%, ariko bikaba bitagerwaho kubera kugenda biguruntege kwa EWSA.

Hari uturere twabashije kugera kuri uwo muhigo nka Kamonyi, Muhanga na Huye ariko hari utukiri inyuma nka Nyaruguru na Gisagara iri kuri 2% gusa.

Ubuyobozi bwa EWSA bwo buvuga ko ikwirakwizwa ry’umuriro w’amashanyarazi ridindizwa no kubura ibikoresho, dore ko ibyinshi bitumizwa mu mahanga.

Intege nkeya mu kwesa uwo muhigo ziragaragara mu gihe hasigaye amezi abiri gusa ngo imihigo y’uyu mwaka irangire.

Ubuyobozi bw’uturere dutandukanye bukunze kuvuga ko imihigo yatwo imwe nimwe idindizwa n’ibigo na za minisiteri zidashyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka