Gare ya Ngoma yaravuguruwe ishyirwamo n’amatara amurikira abagenzi

Nyuma yuko gare ya Ngoma igaragaye ko iteza impanuka abantu bakagwa mu myobo yari iyirimo bikabatera kuvunuka ndetse n’ibyuma byari birimo bigateza igihombo cy’ibihumbi 100 umushoferi wa taxi ya twegerane, akarere kavuguruye iyi gare.

Abakorera muri iyi gare bavuga ko nyuma yo kuvugurura iyi gare ibintu bimeze neza ko ntawukigendana ubwoba muri iyi gare ko yagwa mu byobo akavunika. Ikindi kandi ngo amasaha bakoraga yariyongereye nyuma yuko amatara agejejwe muri iyi gare.

Sikubwabo Eric uhagarariye sosiyete itwara abagenzi yitwa Matunda Express mu ntara y’Uburasirazuba avuga ko nta mbogamizi za gare zigihari ko nta n’ikibazo cy’umutekano muke w’abajura n’akajagari kakibaho nijoro.

Yagize ati “Ubundi twarakoraga ariko ugasanga dufite impungenge z’umutekano kuko habaga ari mu kizima, ndetse n’ikibazo cy’imyobo yari iri muri iyi gare igateza ikibazo kuko no kumanywa bayigwagamo nijoro hatabona byo urumva ko byari ikibazo.”

Nyuma yo gukuramo ibyobo byari muri iyi gare ,hanashyizwemo amatara yo kumurikira abantu nijoro.
Nyuma yo gukuramo ibyobo byari muri iyi gare ,hanashyizwemo amatara yo kumurikira abantu nijoro.

Abagenzi nabo bagana iyi gare bavuga ko hari kugaragara impinduka nyinshi kandi ko ubuyobozi buriho buri kumva ibyifuzo by’abatarage kuko bari bagejeje icyi kibazo ku buyobozi bw’akarere ka Ngoma bwubatse iyi gare.

Umwe mu bagenzi twahasanze yagize ati: “Ubuyobozi bushya bw’akarere buri gukora rwose, umuyobozi w’akarere ka Ngoma ntiyasibaga aha aza kureba aho bigeze, mbese ubuyobozi iki kibazo bwakigize icyabwo. Buragikemura Turabushimira.”

Ikibazo cy’iyi gare cyari kimaze igihe kitari gito kuko kuva yatangirwa gukorerwamo mu myaka irenga ibiri ishize abantu bakomeje kugaragaza ibibazo byayo ko yavunaga abantu bakajya mu bitaro ndetse hakaba hari n’imodoka yangirijwe n’imiterere mibi y’iyi gare bituma nyirayo ahomba amafaranga hafi ibihumbi 100.

Imirimo yo gusana iyi gare no kugezamo umuriro byatwaye amafaranga miliyoni enye n’ibihumbi 240 n’ijana na 46.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbere na mbere ndabanza nshime ubuyobozi bwatekereje kuri ayo matara yo muri gare kuko yari akenewe.Gusa nk’igtekerezo natanga murwego re’imigenderanire,ni uko hakorwa n’umuhanda wahuza akarere ka NGOMA na BUGESERA kuko uhari utanogeye abawunyuramo mu ngendo za buri munsi.

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 9-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka