Ruhango: Umukecuru w’imyaka 75 atunzwe no guhonda amabuye

Umukecuru w’imyaka 75 utuye mu mudugudu wa Nyarunyinya mu kagari ka Gitisi umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, amaze imyaka 4 atunzwe n’akazi ko guhonda amabuye.

Uyu mukecuru wanze kwivuga amazina ye, ubwo twaganiraga yatubwiye ko akora aka kazi atakishimiye gusa ngo ni ugushaka uko iminsi yakwicuma. Nibura ngo mu cyumweru ashobora kwinjiza amafaranga ari hagati ya 500 na 700.

Yagize ati “mwana wa aya ni amanyenda niko agira, naho ubundi igihe ngezemo si uku nakabayeho, ariko nyine ubu narabyakiriye”.

Uyu mukecuru ngo ntabasha gutunda amabuye yinginga abayamuzanira akabona kuyahonda.
Uyu mukecuru ngo ntabasha gutunda amabuye yinginga abayamuzanira akabona kuyahonda.

Uyu mukecuru avuga ko yibana mu nzu uretse akuzukuru ke nako katarageza igihe cyo kuba kamucungura. Buri munsi azinduka mu gitondo nibura saa moya zikagera atangiye akazi ko guhonda aya mabuye.

Uyu mukecuru avuga ko amafaranga akorera ntacyo amumariye kuko arayahahisha nabwo ugasanga ashize atabonye ibyo yifuzaga, akavuga ko aramutse abonye inyunganizi cyangwa ubufasha, yagerageza gucuruza utuntu duciriritse tutamusaba imbaraga nyinsi nk’izo akoresha mu kumena amabuye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubudehe kuki budakura uyu mukecuru kuri aka gashinyaguro????

rukundo yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

Uwo mukecuru akeneye ubufasha ndumva inzego z’ubuyozi zimwegereye zabimufashamo kuko igihe agezemo ntabwo aricyo gukora ako kazi kavunanye.

Joyce yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka