U Rwanda rwizeye ubuvugizi kubera isuzuma ritanga icyizere IMF yakoze

Isuzuma abagenzunzi b’Ikigo mpuzamahanga kita ku Ifaranga (IMF) basoje mu Rwanda ryagaragaje ko ubukungu bwateye imbere bikaba biha Leta y’u Rwanda icyizere mu kongera kureshya abaterankunga n’abashoramari.

Itsinda ryoherejwe n’iki kigo riyobowe na Paulo Drummond ryari mu Rwanda kuva tariki 05-18/04/2013, aho ryakoraga isuzuma ku nshuro ya gatandatu rijyanye n’uko ubukungu bwifashe muri iki gihe ibihugu byinshi biri mu bibazo by’ubukungu.

Mu isuzuma bakoreye muri Minsiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) no muri Banki y’Igihugu (BNR), basanze u Rwanda ruhagaze neza ku rwego rw’ubukungu, nubwo ruherutse guhagarikirwa inkunga na byinshi mu bihugu byarufashaga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 16/04/2013, Paulo Drummond uyoboye itsinda rya IMF yatangaje ko u Rwanda rwashoboye kuzamuka ku kigero cya 8%, ahanini biturutse ku iterambere ry’inganda na serivisi zitangirwa mu gihugu.

Ambasaderi Claver Gatete, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, yatangaje ko ubwo aba bagenzuzi biboneye ukuri bizafasha n’abandi batizeraga ibyo u Rwanda rwagezeho mu bukungu, barimo abaruteraga inkunga n’abifuzaga kuhashora imari guhindura imyumvire.

Yagize ati: “Iyi raporo igira ijambo rikomeye ku bashoramari n’abaterankunga. Ni nayo mpamvu batarava aha babanza guhura nabo bakababwira ibyavuyemo n’ubwo baba batarabyandika, bagera iriya bagahura n’abantu bashinzwe u Rwanda muri icyo kigo bareba uko u Rwanda rukora”.

Ambasaeri Gatete yanaboneyeho kumara impungenge ko imikorere y’iki kigo itandukanye n’iyabandi baba baturutse mu bindi bihugu, baza mu Rwanda bakerekana ko bashimye ariko raporo zabo zikaza zitandukanye n’ibyo bavugaga.

Ikigo cya IMF kitagira igihugu gishamikiyeho, kigira inama ibihugu gikoreramo uburyo bw’iterambere mu bukungu, aho kibafasha kugorora ubukungu kigendeye ku mirongo migari.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Kwigira niyo ntego kandi tuzigeza kure maze n’izo nkunga zirorere rwose.

mushashi yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

Ibi biradushimisha cyane..bikanaduha n’imbaraga zo gukora twiteza imbere..maze abanga u Rwanda bagasubiza amerwe mu isaho..bravo Rwanda nziza

habuba yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

urwanda tugomba guharanira kwigira ndetse tuniyubaka

mutoni yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

congratulation to Minicofin and NBR, kuko kugirango ibi bibashe kugerwaho ni ukubera umurava mukorana umunsi ku munsi ndetse n’ubushishozi kubyerekeranye n’ifaranga ry’igihugu, nkaba navuga nti nimukomereze aho kandi ikizere kirahari ku ubukungu bw’u rwanda buzagera kure!!!

sebu yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

inkunga tubona ndetse n’inama zitandukanye tubona nizo zatumye ubu ikigero cy’abanyarwanda bakennye ugabanuka ku buryo bugaragara kubera ko izi nkunga zikoreshwa neza

rukiriza yanditse ku itariki ya: 16-04-2013  →  Musubize

Ubu urwanda rushishikajwe no gutera imbere byihuse,izi nkunga rero nizo zizadufasha kubigeraho

herman yanditse ku itariki ya: 16-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka