Muri Indonesia, abantu bane bapfuye abandi 37 barakomereka mu mpanuka ya za gariyamoshi ebyiri zagonganye, mu Ntara ya Java y’uburengerazuba nk’uko byatangajwe n’abashinzwe ubutabazi ndetse n’abayobozi.
Igihangange mu gusiganwa ku maguru mu rwego rw’abafite ubumuga (Paralympic games) ku Isi, Oscar Pistorius, wari ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umukunzi we yafunguwe nyuma yo guhabwa imbabazi kubera imyitwarire myiza yagize muri gereza, nk’uko urwego rushinzwe igororero muri Afurika y’Epfo rubitangaza.
Ubuyobozi bw’Umuryango w’iterambere ry’ubukungu bw’Afurika y’Amajyepfo (SADC), bwatangaje ko Gen Monwabisi Dyakopu ukomoka mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, ari we uzayobora ingabo ziri mu butumwa bw’uyu muryango muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Abimukira 32 b’Abanya-Venezuela n’Abanya-Honduras bari bashimuswe n’abagabo bitwaje intwaro, mu majyaruguru ya Mexique ku mupaka wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023, barekuwe ari bazima nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Mexique.
Muri Iran abantu bagera kuri 95 baguye mu gitero cy’iterabwoba, cyagabwe hafi y’imva ya Gen Qasem Soleimani wishwe na Drone y’Abanyamerika mu mwaka wa 2020.
Winnie Byanyima, umugore w’uwahoze ari Perezida w’Ishyaka riharanira impinduka muri Demokarasi (FDC), Kizza Besigye Kifefe, yatangaje ko yifuza guhatanira umwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe muri 2026, mu rwego rwo guharanira kugera ku nzozi z’igihe kirekire z’umugabo we.
Perezida w’Umutwe w’abarwanyi ba M23, Bertrand Bisiimwa, yatangaje ko ahari ibice uyu mutwe uyobora hatazagendera ku mabwiriza y’Umukuru w’igihugu wa DRC, Antoine Felix Tshisekedi watowe tariki 20 Ukuboza 2023.
Somalia yatangaje ko yamaganye amasezerano yasinywe hagati ya Ethiopia na Somaliland imaze igihe yaratangaje ko ari Repubulika yigenga nubwo itigeze yemerwa, agamije gutuma Ethiopia igera ku Nyanja Itukura.
Umusaruro w’ibiribwa ku isi ni rumwe mu nzego zigirwaho ingaruka cyane n’ihindagurika ry’ikirere, Umutekano mucye, n’ibindi.
Igihugu cy’ubuyapani kiratangaza ko ku munsi w’ejo habaye umutingito ufite ubukana bwa 7.6, ugakurikirwa n’indi m ishyitsi myinshi maze abagera kuri 48 bahasiga ubuzima.
Ishyirahamwe BRICS ry’ibihugu bitari inshuti za Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), rigizwe na Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo, ryamaze kwaguka nyuma yo kwakira ibindi bihugu bitanu byiganjemo ibicukura peteroli.
Itegeko Nshinga rishya rya Tchad ryemejwe ku majwi 85.90% mu matora ya kamarampaka, yitabiriwe ku rugero rwa 62.8%, nk’uko ibyavuye mu matora byatangajwe ku buryo bwa burundu kuri uyu wa kane n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Tchad.
Muri uyu mwaka wa 2023, ikibazo cy’abimukira bava muri Mexique bajya muri Amerika kirakomeye, aho abantu 10,000 bagerageza kwambuka umupaka mu buryo butemewe buri munsi, mu gihe cy’ibyumweru bike bishize.
I Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abantu 40 bishwe n’imyuzure n’inkangu byatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri ako gace.
Komisyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ikomeje kugenda imurika ibyavuye mu matora igendeye ku bice bitandukanye, Félix Antoine Tshisekedi akaba akomeje kugaragaza gutsinda bidasubirwaho.
Umunara muremure mu Mujyi wa Paris, ari na wo murwa mukuru w’u Bufaransa, Tour Eiffel wafunzwe, ntiwemerewe gusurwa na ba mukerarugendo uko bisanzwe none ku wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, bitewe n’imyigaragambyo y’abakozi.
Angola yikuye mu muryango wa OPEP/OPEC uhuza ibihugu bicukura peteroli. Angola nk’igihugu gicukura Peteroli nyinshi ku Mugabane w’Afurika, cyavuye muri uwo muryango wa OPEP kubera kutumvikana ku iganuka ry’ibyo icyo gihugu gikura muri peteroli yacyo cyohereza mu mahanga, nk’uko byifuzwa n’ibindi bihugu bicukura peteroli (...)
Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatanze imbabazi ku bantu ibihumbi bari bafungiwe ibyaha bifite aho bihuriye n’ikoreshwa ry’urumogi.
Muri Santrafurika abantu bitwaje intwaro bagabye igitero mu Mudugudu wa Nzakoundou, muri Ngaoundaye mu Majyaruguru y’uburengerazuba bw’icyo gihugu, bica abantu 22 barimo n’umusirikare, bakomeretsa n’abandi bantu ndetse batwika n’inzu nyinshi.
Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Congo (FARDC) yongeye kubura nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu n’abahagarariye abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko ku rwego rw’igihugu, mu Ntara n’abajyanama muri Komini.
Muri Mexique, abitwaje intwaro bishe abantu 11 abandi 12 barakomereka, ubwo bari mu birori byo mu rwego rw’idini bibanziriza Noheli (pre-Christmas party), mu Mujyi wa Salvatierra, ubuyobozi bwo muri Leta ya Guanajuato- Mexique, bukaba bwatangaje ko icyo gitero cyaje ari icya gatatu kigabwe ku bantu bari hamwe mu cyumweru kimwe.
Muri Uganda, urukiko rukuru rwa Kampala rwahanishije umugabo witwa Musa Musasizi igihano cyo gufungwa imyaka 105 muri gereza, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwica abagore bane bari abakunzi be, ndetse n’umwana umwe, ahitwa Nakulabye-Diviziyo ya Rubaga muri Kampala.
Umugabo wo mu Burusiya witwa Alexander Tsvetkov, umuhanga mu bya Siyansi wo mu Kigo cyitwa ‘Russian Academy of Sciences Institute’ yari amaze amezi icumi (10), ari mu bihe bijya gusa n’ijoro ridacya, nyuma yo gufungwa kandi ashobora kuba arengana.
Imibare iheruka iragaragaza ko umutingito wabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, mu ntara ya Gansu, iherereye mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Bushinwa, umaze guhitana abantu basaga 128, ndetse ukaba wangije n’ibikorwa remezo byinshi.
Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yitandukanyije n’ishyaka rya ANC, ashinga irindi shyaka rishya yise ‘Umkhonto we Sizwe (MK)’ bishatse kuvuga ‘intwaro y’igihugu’.
Abashinzwe amatora muri Egypt (Misiri), kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, batangaje ko Perezida Abdel Fattah al-Sisi, yegukanye intsinzi mu matora ya Perezida wa Repubulika n’amajwi 89.6 %, akaba agiye kongera kuyobora iki gihugu muri manda ya 3 izamara imyaka 6.
Abanyamakuru basaga 60 ni bo bamaze kugwa mu rugamba ruhanganishije Israel na Hamas kuva rwatangira ku itariki ya 7 ukwakira 2023, nk’uko bitangazwa n’imiryango mpuzamahanga itandukanye irimo Comité pour la protection des journalistes (CPJ) na Fédération internationale des journalists (FIJ).
Hashize imyaka 25 umunyamakuru Norbert Zongo wo muri Burkina Faso yishwe, kuko yishwe ku itariki 13 Ukuboza 1998, kuva ubwo akaba afatwa nk’ikimenyetso cy’ubwisanzure bw’itangazamakuru muri Burkina Faso.
Ousmane Sonko utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Senegal, yongeye kwemererwa kujya ku rutonde rw’abazahatana mu matora y’Umukuru w’igihugu, ateganyijwe muri Gashyantare 2024.
Francis Van Lare wo muri Nigeria wujuje imyaka 70, yizihije isabukuru ye ashyira ku mbuga nkoranyambaga amazina n’amafoto y’abakobwa bamaze kuryamana guhera mu mwaka w’ 1970.