M23 yatangaje ko aho yafashe hatarebwa n’amabwiriza ya Perezida Tshisekedi

Perezida w’Umutwe w’abarwanyi ba M23, Bertrand Bisiimwa, yatangaje ko ahari ibice uyu mutwe uyobora hatazagendera ku mabwiriza y’Umukuru w’igihugu wa DRC, Antoine Felix Tshisekedi watowe tariki 20 Ukuboza 2023.

Bertrand Bisiimwa
Bertrand Bisiimwa

Bertrand Bisiimwa yabitangaje tariki 2 Mutarama 2024, mu itangazo yasohoye agira ati "Tshisekedi n’ubuyobozi bwe bwanze gukemura ikibazo cy’umutekano mucye, icy’iterambere no guteshwa agaciro biri mu Burasirazuba bwa Congo, binyuze mu biganiro nkuko byemejwe n’abahuza."

Itangazo rikomeza rigira riti "Ikindi bahisemo kwima uburenganzira miliyoni z’abaturage batuye muri Teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo, babuzwa gutora abayobozi babo. Ibi bikaba bituma ntaho abari muri ibi bice bahuriye n’ibyavuye mu matora, bityo Tshisekedi akaba adafite ubushobozi kuri utu duce."

Bisiimwa atangaje ibi mu gihe Antoine Felix Tshisekedi, ari we watorewe manda ya kabiri yo kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu matora yabaye tariki 20 Ukuboza 2023, amatora yatsinze ku bwiganze bw’amajwi 73%.

Ni intsinzi itarakiriwe neza n’abari bahanganye na Perezida Tshisekedi mu matora, ndetse basaba ko ibyayavuyemo biteshwa agaciro hagategurwa ayandi matora.

Ubuyobozi bw’ inyeshyamba za M23 butangaza ko bwamaze kwiyunga n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, riyobowe na Corneille Nanga Yobeluo, ubu wamaze kugera mu bice biyobowe na M23 muri Teritwari ya Rutshuru.

DRC ihangajye n’ibibazo by’umutekano mukeya mu mijyi itandukanye, kubera ibikorwa byo kwamagana ibyavuye mu matora.

Ibi biriyongera ku mirwano ihuje abarwanyi ba M23 n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC, imaze igihe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.

Hari umutekano muke muri Kivu y’Amajyepfo mu bice bya Pfizi hamwe no muri Beni agace kayogojwe n’umutwe wa ADF.

Perezida Tshisekedi wamaze gutangaza ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu, afite inshingano zo kugarura amahoro, nubwo ashinjwa kwanga kujya mu biganiro n’inyeshyamba za M23, ahubwo akaba arimo guhuza ubushobozi bujyanye n’igisirikare mu gutsinda burundu uyu mutwe.

Ingabo zavuye mu gihugu cy’u Burundi zamaze kugezwa muri DRC, aho zigomba guhangana na M23, ingabo zivuye muri Afurika y’Epfo na Malawi na zo zamaze kugera mu Burasirazuba bwa Congo, aho zirimo gutegura ibitero byo kurasa abarwanyi ba M23, izi ngabo zikazakorana n’iza Tanzania zisanzwe muri MONUSCO muri DRC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka