RDC: Abantu 40 bishwe n’imyuzure n’inkangu

I Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abantu 40 bishwe n’imyuzure n’inkangu byatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri ako gace.

Imyuzure n'inkangu byishe abantu 40 i Bukavu muri RDC
Imyuzure n’inkangu byishe abantu 40 i Bukavu muri RDC

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’aho muri Kivu y’Amajyepfo, imvura imaze iminsi igwa idahagarara, iri mu byatumye ubutaka bworoha cyane, maze imisozi imwe iratenguka, biteza inkangu zahitanye ubuzima bw’abo bantu.

Inkuru yanditswe na Le Courrier du Vietnam, ivuga ko nibura abantu 20 ari bo bapfiriye aho muri Bukavu mu Mujyi, mu gihe indi mirambo y’abantu 20 yasanzwe mu Mudugudu wa Burhinyi, uherereye ku bilometero 50 uvuye i Bukavu, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bagize ubuyobozi bw’umujyi wa Bukavu.

Ubuyobozi bwo muri ako gace bwatangaje ko bwahise bwohereza amakipe menshi y’abantu bashinzwe ibikorwa by’ubutabazi, kugira ngo bashakishe abantu bahuye n’ingaruka z’ibyo biza by’inkangu n’imyuzure.

Iyo myuzure n’inkangu byishe abantu mu ijoro ryo ku itariki 27 Ukuboza 2023, mu gihe no mu cyumweru gishize, abantu bagera kuri 20 bapfuye baguye mu nkangu ,zabereye mu Mudugudu wa Kalingi muri Taritwari ya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo, nabwo bitewe n’imvura nyinshi yanangije imitungo myinshi, nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwo muri ako gace.

Ibiza birimo inkangu n’imyuzure bitewe n’imvura nyinshi, bikunze kwibasira ibice bitandukanye bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu bihe by’itumba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka