Oscar Pistorius wari ukurikiranyweho kwica umukunzi we yafunguwe

Igihangange mu gusiganwa ku maguru mu rwego rw’abafite ubumuga (Paralympic games) ku Isi, Oscar Pistorius, wari ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umukunzi we yafunguwe nyuma yo guhabwa imbabazi kubera imyitwarire myiza yagize muri gereza, nk’uko urwego rushinzwe igororero muri Afurika y’Epfo rubitangaza.

Oscar Pistorius yafunguwe
Oscar Pistorius yafunguwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024, abayobozi bo muri Afurika y’Epfo batangaje ko ari mu rugo nyuma yo kurangiza igice cy’igihano yari yarakatiwe cyo gufungwa imyaka 13 n’amezi atanu, akaba arekuwe amaze hafi imyaka 9 y’igifungo.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2023, nibwo uyu mukinnyi yahawe imbabazi zo gufungurwa atararangiza igihano cye, kubera imyitwarire myiza yagaragaje ubwo yari afunze.

Pistorius azakomeza gukurikiza amabwiriza atandukanye ajyanye n’imbabazi yahawe, ndetse anagenzurwa n’urwego rushinzwe abagororwa kugeza mu mwaka wa 2029.

Aya mabwiriza arimo amasaha n’igihe atemerewe kuva mu rugo, kutanywa inzoga ndetse akaba anategetswe kwitabira ibiganiro byagenewe abantu bagira imyitwarire idasanzwe, irimo uburakari bukabije ndetse n’ibindi byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse akanitabira n’ibikorwa bya gahunda rusange z’igihugu. Nta burenganzira azaba afite bwo kuvugana n’ibinyamakuru. Pistorius azaba mu rugo rwa sewabo, Arnold Pistorius, ruherereye mu Mujyi wa Pretoria.

Azajya anahura kandi ku gihe cyagenwe gihoraho n’abashinzwe abagororwa, kumenyesha gahunda ze uru rwego ndetse n’izindi mpinduka yakwifuza zirimo nko guhindura aho atuye, cyangwa gushaka akazi runaka.

Ntabwo yemerewe kandi kuva mu ntara atuyemo atabiherewe uburenganzira. Aramutse arenze ku mabwiriza yahawe mbere y’igihe cyateganyijwe, ashobora gusubizwa muri gereza akarangiza igihano cye.

Pistorius yishe umukunzi we amurashe ku munsi w’abakundana mu mwaka wa 20213, mu rugo aho bari batuye i Pretoria.

Ibyo byago byabaye mu rukerera rwo ku itariki 14 Gashyantare 2013 (umunsi w’abakundana), ubwo saa kumi za mu gitondo, Oscar Pistorius w’umunya Afurika y’Epfo, yikanze uwari umukunzi we Reeva Steenkamp ko ari umujura, ubwo yinjiraga mu nzu ye aho atuye i Johennesburug, maze ahita umurasa amasasu menshi mu mutwe, mu gituza no ku maboko maze ahita yitaba Imana.

Osacar yari yaragiranye ibihe byiza n'umukunzi we
Osacar yari yaragiranye ibihe byiza n’umukunzi we

Reeva Steenkamp yari aje mu rugo rw’umukunzi we atamuteguje, mu rwego rwo kumuha impano zitunguranye zo ku munsi w’abakundana (Valentine’s Day surprise), maze ibyari kuba ibyishimo bihinduka agahinda.

Polisi yo mu mujyi wa Johannesburug yahise ifata Oscar Pistorius, imushinja kwica abigambiriye uwari umukunzi we.

Yireguye avuga ko yishe Reeva amwitiranyije n’umugizi wa nabi, kuko ngo yinjiye mu nzu ye adakomanze, undi arikanga ahita amurasa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuba yaramwishe,byerekana ko atali "umukunzi we".Akenshi ibyo bita "kuba mu rukundo",biba byerekeza mu busambanyi.Inshuti yawe,ikwifuriza ibyiza,ntabwo ikwica.Urukundo imana idusaba,ni urwo kwirinda gukora ibyo itubuza:Kwica,gusambana,kwiba,ruswa,kwikubira,kwihorera,gusinda,etc...Ahubwo iteka ugashaka inyungu z’abandi,ndetse ugakunda n’abanzi bawe nkuko bible idusaba.Abakora ibyo,nibo bonyine bazaba mu bwami bw’imana.

bwiruka yanditse ku itariki ya: 6-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka