Somalia yamaganye amasezerano yasinywe hagati ya Ethiopia na Somaliland

Somalia yatangaje ko yamaganye amasezerano yasinywe hagati ya Ethiopia na Somaliland imaze igihe yaratangaje ko ari Repubulika yigenga nubwo itigeze yemerwa, agamije gutuma Ethiopia igera ku Nyanja Itukura.

Somalia yamaganye amasezerano yemerera Ethiopia kugera ku Nyanja Itukura
Somalia yamaganye amasezerano yemerera Ethiopia kugera ku Nyanja Itukura

Somalia yatangaje ko ayo masezerano yasinywe hagati ya Somaliland na Ethiopia, yangiza imibanire myiza hagati y’ibihugu bituranye, ndetse agafatwa nk’ahungabanya ubusugire bwa Somalia.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu Murwa mukuru wa Somalia, Mogadiscio, Umuvugizi wa Guverinoma ya Somalia, Farhan Jimale, yatangaje ko Mogadiscio yamaganye ayo masezerano.

Yagize ati "Somaliland iri mu bice bigize Somalia kandi nta masezerano igomba gusinya ngo agire agaciro, Somalia itabanje kubyemera”.

Farhan Jimale yongeyeho ko Somalia yahise itumiza Ambasaderi wayo muri Ethiopia, nk’uburyo bwo kwerekana ko idashyigikiye ayo masezerano.

Yagize ati "Icyemezo cya Ethiopia cyo gusinyana amasezerano na Somaliland agamije kuyifasha kugera ku Nyanja itukura (mer rouge), ni uguhungabanya ku buryo busesuye ubusugire ndetse n’ubwigenge bwa Somalia”.

Somalia kandi yaboneyeho umwanya wo gusaba Umuryango w’Abibumbye (UN) na Afurika yunze Ubumwe (AU), guterana ku buryo bwihutirwa mu rwego rwo kuganira ku kibazo cy’ayo masezerano.

Mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe muri Somalia, yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe wa Somalia, Hamza Abdi Barre, yavuze ko agomba gukora ibishoboka akarinda ubusugire bwa Somalia.

“Minisitiri w’Intebe Hamza yiyemeje ko azarinda ubusugire bw’igihugu cya Somalia, ntihagire ukivogera yaba ku butaka bwacyo, amazi cyangwa se ikirere cyacyo”, nk’uko bikubiye mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Somalia.

Ayo masezerano yamaganywe na Somalia kuko afatwa nk’ayateza umutekano mukeya, yasinywe ku wa Mbere tariki ya 1 Mutarama 2024, hagati ya Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed na Perezida wa Somaliland, Muse Bihi Abdi, mu Murwa mukuru wa Ethiopia, Addis-Abeba.

Somaliland iherereye mu Majyaruguru ya Somalia, ikaba yaratangaje ubwigenge mu 1991, ariko ntibwigeze buhabwa agaciro mu rwego mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko nka Somalie yitambika ite ? Ubwayo itarabasha kwirinda bahe amahoro Somaliland yihahire!

Nkusi yanditse ku itariki ya: 4-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka