U Buyapani: Umutingito wishe abantu 48

Igihugu cy’ubuyapani kiratangaza ko ku munsi w’ejo habaye umutingito ufite ubukana bwa 7.6, ugakurikirwa n’indi m ishyitsi myinshi maze abagera kuri 48 bahasiga ubuzima.

Ubuyobozi bwa Ishikawa aho umutingito watangiriye, bwatangarije Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko uretse abo 48 bamaze kumenyekana ko bapfuye, hari n’abandi 14 bakomeretse bikomeye, naho abataramenyekana umubare bakaba bakomeretse byoroheje.
Amakuru aravuga ko kimwe cya kabiri cy’abo bantu bishwe n’umutingito, baguye ku cyambu cya Wajima, ku Kirwa cya Noto.

Uwo mutingito kandi ngo wanateye Tsunami ku nkombe z’Inyanja y’u Buyapani, ariko ku bw’amahirwe amazi ‘Inyanja yazamuwe n’iyo Tsunami ngo ntiyageze kure. Hagati aho, hari hamaze iminsi urwego rushinzwe iteganyagihe aho mu Buyapani rutangaza ko hagiye kuba Tsunami.

Muri rusange guhera ejo saa kumi z’Umugoroba kugeza uyu munsi ku wa Kabiri saa tatu za mu gitondo ku isaha yo mu Buyapani, humvikanye imitongito 155, ariko imyinshi ifite ubukana butoya bwa 3,0 cyangwa burengaho gato nk’uko byemejwe n’abashinzwe iteganyagihe.

Ikindi ni uko, uretse abantu bishwe n’uwo mutingito abandi bagakomereka, hari n’imitungo myinshi yangiritse, harimo inzu zasenyutse izindi zirashya. Hamaze kubarurwa kandi inzu zisaga 32700 zabuze umuriro kubera ibyo biza, izindi zibasirwa n’inkongi y’umuriro nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’u BuyapaniF umio Kishida.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka