Yahanishijwe gufungwa imyaka 105 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubwicanyi

Muri Uganda, urukiko rukuru rwa Kampala rwahanishije umugabo witwa Musa Musasizi igihano cyo gufungwa imyaka 105 muri gereza, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwica abagore bane bari abakunzi be, ndetse n’umwana umwe, ahitwa Nakulabye-Diviziyo ya Rubaga muri Kampala.

Musasizi yakatiwe gufungwa imyaka 105
Musasizi yakatiwe gufungwa imyaka 105

Musasizi yatawe muri yombi muri Werurwe 2021, afatwa ku bufatanye bw’urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare ndetse na Polisi yo muri Uganda.

Urukiko rwabwiwe ko Musasizi mbere yo kwica abo bagore bakundanaga, yabanzaga akaryamana nabo, yarangiza akabica abakubise ikintu mu mutwe cyangwa se abanize mu ijosi bagahera umwuka.

Urukiko kandi ngo rwabwiwe ko iyo Musasizi yamaraga kwica abo bakobwa cyangwa abagore, yahitaga atwika imirambo yabo nk’uko byatangajwe na Daily Monitor, cyandikirwa aho muri Uganda.

Musasizi w’imyaka 25 y’amavuko, yaburanye yemera ibyaha ashinjwa, mbere yo gukatirwa igihano cyo gufungwa iyo myaka 105.

Uwo mugabo udafite akazi akora kazwi, ngo atuye ahitwa Mujomba zone 6, Nakulabye akaba yaratawe muri yombi mu 2021 nyuma y’impfu z’abagore n’umwana w’uruhinja mu gace ka Nakulabye-Diviziyo ya Rubaga.

Bwa mbere yabanje kugezwa imbere y’urukiko rwa Mwanga II, akurikiranyweho kwica abantu batandatu, mbere yo kujya gufungirwa muri gereza ya Kitalya.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ku itariki 14 Werurwe 2021, Musasizi ari muri Mujomba zone 6, Nakulabye, Kampala district, yishe umugore witwa Noreen Nabirye, yishe kandi uwitwa Violet Kansiime, yica Abigail Nakitende ku itariki 12 Werurwe 2021 na Elizabeth Mutesi itariki 15 Werurwe 2021.

Musasizi kandi ngo yishe umumotari w’imyaka 23 witwa Abdul Kasaija, wari utuye ahitwa Mapera zone, Lussaze muri Rubaga na Mackline Ahereza ku itariki 22 Gashyantare 2021.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, nk’uko byemejwe na Polisi, Musasizi yahise yemera ko hari abagore yishe harimo uwo witwa Ahereza kuko yaketse ko yaba afite undi musore bakundana. Nyuma yiyemereye ko yishe Kansiime amunize, yarangiza akajya akajya aho Kansiime yabaga akica umwana we w’uruhinja rw’amezi atatu amunize.

Musasizi kandi ngo yabwiye Polisi ko yishe uwitwa Mutesi, wari utuye i Makerere nyuma y’uko batonganye, ubwo bari bamaze kuryamana, maze yamuha 50,000 by’Amashikingi ya Uganda nk’itike, akayanga avuga ko ari makeya kurusha ayo yari yiteze ko amuha.

Polisi ivuga ko hari imyenda yabonetse mu musarani wo ku muturanyi wa Musasizi bivugwa ko ari iya bamwe mu bo yishe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka