Mexique: Abimukira 32 bari bashimuswe barekuwe ari bazima

Abimukira 32 b’Abanya-Venezuela n’Abanya-Honduras bari bashimuswe n’abagabo bitwaje intwaro, mu majyaruguru ya Mexique ku mupaka wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023, barekuwe ari bazima nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Mexique.

Abimukira 32 bari bashimuswe barekuwe ari bazima
Abimukira 32 bari bashimuswe barekuwe ari bazima

Ari kuri Televiziyo ya Milenio TV, Guverineri wa Leta ya Tamaulipas, Américo Villareal, yavuze ko bamenye umubare w’abari bashimuswe.

Yagize ati “Twaje kumenya ko abimukira bashimuswe bari 32”.

Abayobozi b’aho muri Mexique bari bakomeje gutangaza ko abimukira bashimuswe ari 31, ariko ngo biza kugaragara ko ari 32, kuko hari umwana ufite umwaka umwe ugenda ateruwe na nyina utari wabazwe, nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano, Jorge Cuellar.

Yagize ati “Ni abimukira 26 baturuka muri Venezuela n’abandi 6 baturuka muri Honduras”.

Perezida wa Colombia, Gustavo Petro, abinyujije ku rubuga rwa X ku wa Kabiri tariki 2 Mutarama 2024, yari yavuze ko muri abo bimukira bashimuswe harimo n’Abanya-Colombia bane.

Mu bashimuswe hari harimo abana batarageza ku myaka 16 bagera ku icyenda. Umuto muri bose afite umwaka umwe, nk’uko byakomeje gusobanurwa na Villareal.

Yongeyeho ko abo bimukira barekuwe ari bazima, bari mu maboko y’ubuyobozi, ariko bakaba babanje kujya gukorerwa isuzuma ry’abaganga, kugira ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze.

Abo bimukira ngo bari bashimuswe bari muri bisi yambukiranya imijyi yo ku mupaka wa Mexique, ya Reynosa na Matamoros.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka