Tchad: Itegeko Nshinga rishya ryemejwe bidasubirwaho

Itegeko Nshinga rishya rya Tchad ryemejwe ku majwi 85.90% mu matora ya kamarampaka, yitabiriwe ku rugero rwa 62.8%, nk’uko ibyavuye mu matora byatangajwe ku buryo bwa burundu kuri uyu wa kane n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Tchad.

Muri Tchad amatora asize Itegeko Nshinga rishya ryemejwe bidasubirwaho
Muri Tchad amatora asize Itegeko Nshinga rishya ryemejwe bidasubirwaho

Uru rukiko rwanze ubujurire bw’Umuryango w’Abibumbye n’ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bari basabye ko aya matora aseswa kubera amakosa menshi yagaragaye mu migendekere yayo.

Urukiko rw’Ikirenga rwa Tchad rwemeje burundu, ku wa Kane tariki ya 28 Ukuboza, ibyavuye mu matora ya kamarampaka ku Itegeko Nshinga rishya, ryateguwe n’umutwe w’abasirikare bari ku butegetsi, mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice, intambwe y’ingenzi igomba kuba inzira y’amatora ateganyijwe mu mwaka wa.

Aya matora yanenzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imiryango itari iya Leta, bavuga ko ibyayavuyemo bisa n’amayeri yo gutegura amatora ya Perezida w’inzibacyuho, Jenerali Mahamat Idriss Déby.

Bavuga ko inyandiko nshya y’itegeko nshinga ntaho itandukaniye cyane n’iyari isanzweho, kandi ko ikomeje guha imbaraga umukuru w’igihugu.

Ku myaka 37, Mahamat Déby yatangajwe n’itsinda ry’ingabo zari zigizwe n’Abajenerali 15 yari ayoboye, ku ya 20 Mata 2021 nka Perezida w’inzibacyuho.

Byabaye nyuma y’urupfu rwa se Idriss Déby Itno, wishwe n’inyeshyamba ubwo yerekezaga ku rugamba atabariye igihugu, nyuma y’uko yari amaze imyaka irenga 30 ategeka iki gihugu.

Uyu mujenerali ukiri muto yahise asezeranya Umuryango w’ubumwe bw’Afurika kuzategura amatora nyuma y’inzibacyuho y’amezi 18, ndetse yemeza ko ataziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika.

Amezi 18 arangiye, ubutegetsi bwe bwongereye inzibacyuho imyaka ibiri kandi bumwemerera kuba umukandida mu matora ya Perezida ateganijwe mu mpera za 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka