Indonesia: Bane baguye mu mpanuka ya gariyamoshi, 37 barakomereka

Muri Indonesia, abantu bane bapfuye abandi 37 barakomereka mu mpanuka ya za gariyamoshi ebyiri zagonganye, mu Ntara ya Java y’uburengerazuba nk’uko byatangajwe n’abashinzwe ubutabazi ndetse n’abayobozi.

Abantu bane baguye mu mpanuka ya gariyamosh
Abantu bane baguye mu mpanuka ya gariyamosh

Ibinyamakuru byo muri Indonesia, birimo icyitwa Antara, byatangaje ko abapfuye ari abashoferi b’izo gariyamoshi n’ababafasha mu kazi kabo. Abandi bagenzi 478 bari bari muri izo gariyamoshi zombi barokotse iyo mpanuka.

Acmad Hanapi, Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Cicalengka, aho inkomere zahise zijyanwa byihuse, yavuze ko 21 mu bari mu bitaro, bakomeretse byoroheje.

Impanuka yabaye ku wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2024, abakora ibikorwa by’ubutabazi bahita bahagera kugeza no kuri uyu munsi tariki 6 Mutarama 2024, ibikorwa by’ubutabazi byakomeje aho i Cicalengka.

Komite ishinzwe umutekano mu bijyanye n’ubwikorezi aho muri Indonesia (KNKT), yahise itangiza iperereza ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe za gariyamoshi rusange muri Indonesia (PT KAI), kugira ngo hamenyekane icyateje iyo mpanuka, nk’uko byatangajwe na Soerjanto Tjahjono, umuyobozi w’iyo Komite.

M. Tjahjono yavuze ko bizafata amezi abiri cyangwa se atatu kugira ngo ibyavuye muri iryo perereza bitangazwe, kuko ubu ibirimo gukorwa ari ukwegeranya amakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka