BRICS ihanganye mu bukungu na Amerika yungutse ibindi bihugu bitanu

Ishyirahamwe BRICS ry’ibihugu bitari inshuti za Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), rigizwe na Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo, ryamaze kwaguka nyuma yo kwakira ibindi bihugu bitanu byiganjemo ibicukura peteroli.

BRICS yungutse ibindi bihugu
BRICS yungutse ibindi bihugu

BRICS, inyuguti eshanu zisobanura Brazil, Russia, India, China na South Africa, yakiriye abanyamuryango bashya ari bo Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Arabiya Sawudite (Saudi Arabia), Ethiopia, Egypt na Iran guhera ku itariki 01/01/2024.

Byari biteganyijwe ko na Argentine yiyongeraho ikaba umunyamuryango wa 11, ariko yabivuyemo ku munota wa nyuma, bitewe n’uko Perezida wayo mushya, Javier Milei, uheruka gutorwa adashyigikiye uwamubanjirije witwa Alberto Fernández.

Abanyamuryango bashya ba BRICS bari babyemerewe mu nama yateraniye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, mu kwezi kwa Kanama k’umwaka ushize wa 2023.

Ibihugu bya Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo, ubwabyo bifite Ubukungu bungana na 29% by’ubugize Isi bwose, bigatanga na peteroli ingana na 43% y’icukurwa ku Isi hose.

Impuguke mu bijyanye n’Ubukungu, Straton Habyarimana, avuga ko kwaguka kwa BRICS bizatuma ibihano by’ubukungu byashyirwagaho na Leta zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti zayo (cyane cyane G7), bitagira icyo bitwaye gikomeye.

Habyarimana agira ati "Biriya bihugu byagiye muri BRICS kugira ngo bibone andi maboko, kuko kubona amafaranga, kubona inguzanyo, gufashanya mu bijyanye n’iterambere, usanga biri mu maboko ya Amerika (USA). Ugasanga ntibyungukira ibindi bihugu bitari inshuti zayo, (ariko noneho) uribuka ko BRICS yashyizeho Banki yayo kandi ubu ifite imbaraga."

Habyarimana avuga ko BRICS irimo gufasha ibihugu guhahirana cyangwa ibikoresho (harimo ibya gisirikare, peteroli n’ibindi) mu buryo bworoshye, kuko byasabaga kubanza kuvunjisha amafaranga yabyo mu Madolari, kugira ngo bibashe kugira icyo bitumiza mu mahanga.

Atanga urugero ko iyo u Bushinwa bugiye guhaha ibintu mu Buhinde bitakiri ngombwa gukoresha Amadolari, cyangwa Brazil iyo iguze ibintu mu Burusiya, ubu hakoreshwa ifaranga rya kimwe muri ibyo bihugu.

Icyakora mu byo abantu nka Perezida wa Argentine, Javier Milei bavuga ko bikwiye kwitonderwa, ni ukuba ifaranga ry’igihugu gikize muri BRICS ari ryo n’ubundi rizaba ryiganje, rigatuma icyo gihugu na cyo cyiha gutegeka Isi.

Milei avuga ko kuba u Bushinwa bwihariye 70% by’ubukungu buri mu bihugu bisanzwe bigize BRICS, gutera umugongo Idolari rya Leta zunze Ubumwe za Amerika ngo ntacyo byaba bimaze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka