Iran: Ibisasu byahitanye abantu 95 abandi barakomereka

Muri Iran abantu bagera kuri 95 baguye mu gitero cy’iterabwoba, cyagabwe hafi y’imva ya Gen Qasem Soleimani wishwe na Drone y’Abanyamerika mu mwaka wa 2020.

Muri Iran abantu bagera kuri 95 baguye mu gitero cy'iterabwoba
Muri Iran abantu bagera kuri 95 baguye mu gitero cy’iterabwoba

Aba bantu bahitanywe n’ibisasu byo mu bwoko bwa bombe bibiri byaturikiye mu irimbi ry’aho Gen Qasem Soleimani ashyinguye.

Television ya Iran yatangaje ko igisasu cya mbere cyaturitse kigakurikirwa n’ikindi nyuma y’iminota 15, ubwo imbaga y’abantu yari iteranye ku nshuro ya kane mu muhango ubera ku irimbi ryaho Gen. Qasem Soleimani ashyinguye.

Minisitiri w’Ubuzima muri Irani yabwiye Televiziyo y’igihugu ko abapfuye ari 95, nubwo mbere havugwaga 103, yanavuze ko abandi 211 bakomeretse, kandi ko ari wo mubare munini w’abantu bahitanywe n’ibitero mu bihugu bya Isram.

Perezida Ebrahim Raisi yamaganye icyo gikorwa cyahitanye abantu, avuga ko ari urugomo rwibasiye ikiremwa muntu.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yavuze ko icyo gikorwa cyakozwe n’abagome kandi bagombye gusenywa, akomeza avuga ko nta gushidikanya ko hazaba igisubizo kitababarira ku bakoze ubwo bwicanyi.

Ibihugu bitandukanye birimo u Burusiya na Turukiya byamaganye iki gitero. Umunyamabanga Mukuru w’U muryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, yasabye ko abagize uruhare muri ibyo bitero bazabibazwa imbere y’ubutabera.

Kuri izi bombe zaturitse, ntabwo haramenyekana abaziteye muri aba bantu bari ku irimbi kugeza ubu.

Urukiko rwo muri Iran rwari ruherutse gusaba indishyi z’Akababaro Amerika, kubera kwica General Qassim Soleimani.

Urukiko rwari rwategetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwishyura Amadolari Miliyari 49.7 nk’igihano n’indishyi z’akababaro, n’ikiguzi cy’ibintu byangiritse mu gitero cya ‘drone’ y’Amerika yahitanye General Qassim Soleimani w’imyaka 62, wari Umugaba mukuru w’ishami ry’ingabo za Iran zirwana hanze y’igihugu gusa.

Ibi byago byabereye aho Gen. Qasem Soleimani ashyinguye
Ibi byago byabereye aho Gen. Qasem Soleimani ashyinguye

Nyuma y’ubu bwicanyi bwakorewe General Qassim Soleimani muri Mutarama 2021, hakozwe iperereza, umucamanza mu rwego rw’ubugenzacyaha rw’i Bagdad yasohoye impapuro zo guta muri yombi Donald Trump, wari ushigaje iminsi mike kugira ngo ave ku butegetsi ariko ntihagira igikorwa.

Urukiko rwavuze ko tariki 3 Mutarama 2020, uwari Perezida wa Amerika Donald Trump, yategetse ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika kurasa Jenerali Qassim Soleimani.

Indege yo mu bwoko bwa Drone yamwiciye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Bagdad, umurwa mukuru wa Irak, ubwo Suleimani yari mu nzira ava muri Siriya asubira muri Iran.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka