Gen Monwabisi yagizwe umuyobozi w’Ingabo za SADC zoherejwe muri RDC

Ubuyobozi bw’Umuryango w’iterambere ry’ubukungu bw’Afurika y’Amajyepfo (SADC), bwatangaje ko Gen Monwabisi Dyakopu ukomoka mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, ari we uzayobora ingabo ziri mu butumwa bw’uyu muryango muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ingabo za SADEC zageze muri RDC
Ingabo za SADEC zageze muri RDC

Gen Monwabisi Dyakopu agiye kuyobora ingabo zavuye mu bihugu by’Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania, zikaba zimaze ibyumweru bibiri mu burasirazuba bwa Congo, mu gutegura ibitero bagomba kugaba ku mutwe wa M23.

Itangazo ryandikiwe i Gaborone muri Botswana tariki 4 Mutarama 2024, rivuga ko ingabo za SADC zageze muri DRC tariki 15 Ukuboza 2023, mu butumwa zigiye gufatanyamo n’ingabo za FARDC mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo.

Izi ngabo ziri mu butumwa bwiswe SAMIDRC, bwashyizweho n’Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa SADC, ku ya 8 Gicurasi 2023 mu nama idasanzwe yebereye muri Namibia.

Mu masezerano yashyizweho umukono n’ibihugu bigize umuryango wa SADC muri 2003, ni uko iyo kimwe mu bihugu bigize uyu muryango gifite ibibazo by’umutekano mucye, ibindi bihugu bihagurukira kugarura umutekano hagendewe ku ihame rigira riti “igitero cyose cya gisirikare kigabwe ku gihugu kiri mu muryango wa SADC, gifatwa nk’ikibazo cy’amahoro n’umutekano ku karere hakaba ubutabazi bwihuse.”

Ingabo za SADC mu burasirazuba bwa Congo zigiye gusanga abandi basirikare babarirwa mu gihumbi, bavuye mu gihugu cy’u Burundi nabo bakiyongera ku basirikare ba FARDC babarirwa mu bihumbi 60, bamaze gutegurwa mu rugamba rwo guhangana n’umutwe wa M23 hamwe n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, ryamaze kugaragaza ko ritazemera Perezida Tshisekedi wamaze gutsindira kuyobora manda ya kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka