Uganda: Umugore wa Kizza Besigye yatangaje ko aziyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Winnie Byanyima, umugore w’uwahoze ari Perezida w’Ishyaka riharanira impinduka muri Demokarasi (FDC), Kizza Besigye Kifefe, yatangaje ko yifuza guhatanira umwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe muri 2026, mu rwego rwo guharanira kugera ku nzozi z’igihe kirekire z’umugabo we.

Winnie Byanyima
Winnie Byanyima

Nk’uko bigaragara mu mashusho yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, Winnie Byanyima yagaragaje ko yifuza guhatanira umwanya wa Perezida mu rwego rwo kuzana impinduka, kongera gushyira ku murongo igihugu no kuzana icyerekezo gishya cy’ejo hazaza muri Uganda.

Byanyima yagaragaje ko igihugu kitari mu maboko meza, mu gihe kimaze igihe kirekire kiyobowe n’umuntu umwe we yita ko ashaje kandi ananiwe, no kuba abamufasha kuyobora badafite ubunararibonye.

Ati “Igihugu ntabwo kiri mu maboko meza. Igihe kirageze ngo duhumuke, tumenye ko dukeneye icyerekezo gishya.”

Byanyima kandi yaburiye abaturage ba Uganda ko bakwiye kwirinda abanyapolitiki bakorera mu nyungu zabo bwite, ndetse asaba ko abaturage bajya batora abayobozi bashoboye.

Ubutumwa bwa Byanyima bwasakaye byihuse cyane, ndetse bwitabwaho n’abaturange b’ingeri zitandukanye mu gihugu hose.

Umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa, wo mu gace ka Nyamitanga gaherereye mu karere ka Mbarara, yatangarije www.explorer.co.ug ko Byanyima yatangiye gukora ubukangurambaga mu baturage, abashishikariza kuzamutora mu matora rusange ateganyijwe mu 2026.

Ati “Byanyima arashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida. Uburyo ari kwitwara mu baturage bumeze kimwe n’uko yitwaraga ubwo yaduhagarariraga mu Nteko. Nahamya neza ko gusura kenshi no kwegera abaturage bigamije ubukangurambaga. Ni umugore w’intego ndetse nta gushidikanya ko izina rye rizagaragara mu matora y’Umukuru w’igihugu muri 2026.”

Mu ntangiro z’Ukwakira 2023, hari ibihuha byakwirakwiye bivuga ko umutwe w’ishyaka FDC Katonga, ubu riyobowe by’abagateganyo na Elias Lukwago, ryacitsemo ibice kubera ko Kizza Besigye yagennye umugore we Byanyima Winnie, nk’urangaje ishyaka imbere akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida mu matora ataha.

Mu mwaka wa 2023, ishyaka FDC ryahuye n’ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane yanatumye ricikamo ibice bibiri. Uku gucikamo ibice byashegeshe bikomeye ishyaka ryigeze kuba rikomeye, mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda.

Byanyima akomeza yizeza abayoboke be ko adatinya kandi ko yiteguye guhangana n’inzitizi zose. Yagaragaje icyizere, avuga ko mu bufatanye n’abaturage abagore bafite ubushobozi bwo kuzana impinduka nziza no gusubiza igihugu ku murongo.

Ati “Ntabwo ntinya kurwanywa. Abagore bazi kwirwanaho tuzakomeza kwitwararika, ndetse muri gahunda dufite tuzafatanya n’abaturage kubaka no kuvugurura igihugu cyacu.”

Bamwe mu baturage nka Julius Nimwesiga ukomoka i Ruti, bagaragaje ko bashyigikiye kandidatire ya Byanyima ku mwanya wa Perezida, bashima intego n’ubushake afite.

Mu gihe Politiki ya Uganda irushaho gutera imbere, amaso ahanzwe ku matora rusange y’Umukuru w’igihugu ateganijwe mu 2026.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Egyo ni comedy washomera ebaruwa mubahasa president wa uganda [2026] orahika oramukyenga. [ONE PEOPLE ONE UGANDA.

KABENI ELINEMO yanditse ku itariki ya: 12-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka