U Bufaransa: Umunara uzwi nka ‘Tour Eiffel’ wafunzwe

Umunara muremure mu Mujyi wa Paris, ari na wo murwa mukuru w’u Bufaransa, Tour Eiffel wafunzwe, ntiwemerewe gusurwa na ba mukerarugendo uko bisanzwe none ku wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, bitewe n’imyigaragambyo y’abakozi.

Tour Eiffel
Tour Eiffel

Ibyo gufunga k’uwo munara byatangajwe n’ubuyobozi bwa sosiyete ikurikirana ibikorwa byawo no kuwubyaza umusasuro (Société d’exploitation de la Tour Eiffel/SETE). Ubwo buyobozi bukaba bwavuze ko kugeza ubu, ahemerewe gusurwa ari imbere y’uwo munara gusa.

Ku rubuga rwa interineti rwa SETE, batangaje ko umunara wa Tour Eiffel ufunzwe utarimo gusurwa kuri uyu wa Gatatu, bitewe n’imyigaragambyo ya bamwe mu bakozi. Bityo bikaba bidashoboka kwakira abashyitsi bawusura ngo bagere muri za etaji zawo. Gusa gusura igice cy’imbere y’umunara byo birakomeje kuko harafunguye kandi ni ubuntu”.

Iyo sosiyete yaboneyeho umwanya wo gusaba abari baramaze kugura amatike yo gusura uwo munara, bayaguriye kuri Internet ko bareba aho basanzwe bakirira ubutumwa muri za telefoni, bagabwa ibisobanuro byisumbuye.

Abakozi bo kuri Tour Eiffel, ubusanzwe basaga 360, ngo bahisemo kwigaragambya kuri uyu Gatatu, bihuriranye n’isabukuru y’imyaka 100 ishize Gustave Eiffel wubatse uwo munara apfuye.

Abo bakozi bigaragambije bamagana imicungire y’uwo munara muri iki gihe, ibangamira zimwe mu nyungu zabo, nk’uko byatangajwe na France 3.

Tour Eiffel yubatswe mu 1889, hagamijwe kuyerekana mu imurikabikorwa mpuzamahanga (exposition universelle) yari kubera muri Paris. Nyuma y’igihe gito wubatswe, uwo munara wahise ufatwa nk’ikimenyetso cy’u Bufaransa ndetse n’icy’Umurwa mukuru w’icyo gihugu, Paris.

Uyu munara usurwa na ba mukerarugendo hafi Miliyoni zirindwi (7) ku mwaka, muri abo, 75% bakaba ari abanyamahanga nk’uko bisobanurwa ku rubuga ‘www.toureiffel.paris’. Uwo munara kandi winjiza asaga Miliyoni 30 z’Amayero ku mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tour Eiffel,niho hantu ha mbere hasurwa ku isi.Ahandi hasurwa cyane,ni Parks nyinshi,Niagara Falls,Egyptian Pyramids,etc...Ariko tujye twibuka ko mu isi nshya dutegereje izaba paradizo dusoma henshi muli bible,tuzajya dusura ahantu heza kurusha uyu munsi.Isi izaba nziza cyane,nta kibazo na kimwe kiriho,ndetse n’urupfu ruzavaho burundu.Haranira kuzaba muli iyo paradizo,ushaka imana cyane,utibera gusa mu gushaka iby’isi.Kubera ko abibera mu by’isi gusa batazayibamo.

rukera yanditse ku itariki ya: 28-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka