Imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC

Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Congo (FARDC) yongeye kubura nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu n’abahagarariye abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko ku rwego rw’igihugu, mu Ntara n’abajyanama muri Komini.

Imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC
Imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC

Imirwano yatangiye tariki ya 21 Ukuboza, abarwanyi ba M23 bigaruriye agace ka Busumba muri Teritwari ya Masisi ikomereza mu tundi duce twa Matanda na Kinduzi, ku bilometero 5 werekaza mu gace ka Rubaya, gakungahaye ku mabuye y’agaciro.

Ni imirwano irimo kubera ku bilometero 52 mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma, imirwano ikaba ikomeje mu bindi bice nka Nyamirazo, hafi ya Mushaki na Burembo ahasanzwe ibirindiro by’abarwanyi ba M23.

Imirwano yongeye kubura mu gihe ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abarwanyi ba M23, bari bumvikanye agahenge k’ibyumweru bibiri nyuma y’akandi k’iminsi itatu karangiye tariki ya 12 Ukuboza 2023.

Byari biteganyijwe ko agahenge gahagarika intambara kagera nibura tariki 30 Ukuboza 2023, ariko imirwano yongeye kubura abarwanyi ba M23 bakomeza gufata ibindi bice bishya.

Perezida Felix Tshisekedi mu bikorwa byo kwiyamamaza tariki 18 Ukuboza 2023 mu mujyi wa Kinshasa, yatangaje ko imirwano niyongera kubura azahita ashoza intambara ku Rwanda ndetse avuga ko Leta ye ifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali, ingabo ze zitagombye kuva mu mujyi wa Goma.

Yagize ati “Isasu rya mbere ryabo nirigwa muri Congo, i Goma cyangwa agace kagafatwa, nzahuriza hamwe abagize Inteko Ishinga Amategeko, mbasabe uruhushya rwo gutangiza intambara ku Rwanda.”

Ikarita igaragaza intera iri hagati ya Rubaya na Goma
Ikarita igaragaza intera iri hagati ya Rubaya na Goma

Akomeza abwira abari bitabiriye ibikorwa bye byo kwiyayamaza i Kinshasa ati “Ntimugire ubwoba, igisirikare cyacu ubu gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma.”

Imirwano ihuje ingabo FARDC n’abarwanyi ba M23 yatumye abaturage bari mu bice uyu mutwe uyobora, badashobora gutora umukuru w’igihugu cyangwa ngo batore ababahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko ku rwego rw’Igihugu cyangwa rw’Intara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

TWEBWEDUKENEYE UMUTEKANO ITERAMBERE... ABAVUGA MUBAREKEBAVUGEE!

ALIAS yanditse ku itariki ya: 15-01-2024  →  Musubize

TWEBWEDUKENEYE UMUTEKANO ITERAMBERE... ABAVUGA MUBAREKEBAVUGEE!

ALIAS yanditse ku itariki ya: 15-01-2024  →  Musubize

Perezida wakonga abivuga ari kugirango bamutore naho gutera u Rwanda ntaby yashobora

Theo yanditse ku itariki ya: 23-12-2023  →  Musubize

Niwabuza umwana kwivuga ariwabo gx ikingenzi ni amahoro nu mutekano Rwanda yacu tukurinyuma

Serge kwizera i Rusororo yanditse ku itariki ya: 22-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka