Mexique: Abitwaje intwaro bishe abantu 11 bakomeretsa abandi 12

Muri Mexique, abitwaje intwaro bishe abantu 11 abandi 12 barakomereka, ubwo bari mu birori byo mu rwego rw’idini bibanziriza Noheli (pre-Christmas party), mu Mujyi wa Salvatierra, ubuyobozi bwo muri Leta ya Guanajuato- Mexique, bukaba bwatangaje ko icyo gitero cyaje ari icya gatatu kigabwe ku bantu bari hamwe mu cyumweru kimwe.

Ubuyobozi bw’Umuryango witwa ‘The Tierra Negra Foundation’, uteza imbere imishinga igamije imibereho myiza muri ako gace, yavuze ko abishwe ari urubyiruko rwari ruri mu birori bijyanye n’idini bikorwa mbere ya Noheli gato ‘posadas’ .

Umwe mu bari bitabiriye ibyo birori ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we, aganira n’ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, yavuze ko abagabo batandatu bafite imbunda ndende binjiye aho bari bateraniye, batangira kuzenguruka mu bantu bagera mu 100 bari bateraniye aho.

Yagize ati "Twaje kubona ko ari abantu batatumiwe, babajijwe abo ari bo, bahita batangira kurasa. Abishwe bose bari abantu beza, ibintu birimo kuba muri Salvatierra birababaje cyane”.

Diego Sinhue Rodríguez, Guverineri wa Leta ya Guanajuato, yatangaje ko ubuyobozi buzakora ibishoboka byose "abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bagafatwa”.

Yagize ati "Nifatanyije n’imiryango yagize ibyago byo kubura ababo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka