Ikibazo cy’abimukira cyabaye ingorabahizi ku mupaka uhuza Mexique na Amerika

Muri uyu mwaka wa 2023, ikibazo cy’abimukira bava muri Mexique bajya muri Amerika kirakomeye, aho abantu 10,000 bagerageza kwambuka umupaka mu buryo butemewe buri munsi, mu gihe cy’ibyumweru bike bishize.

Abantu 10,000 bagerageza kwambuka buri munsi
Abantu 10,000 bagerageza kwambuka buri munsi

Ibi byatumye ku wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Amerika, Antony Blinken, afata urugendo rwo kujya muri Mexique kugira ngo agerageze kugishakira igisubizo.

Ku mupaka wa Mexique hagaragara igihiriri cy’abantu bagenda n’amaguru bava Tapachula, mu majyepfo y’iki gihugu, ku buryo abari hagati ya 6,000 na 10,000 baturutse mu bihugu 24 bitandukanye, kuri ubu barimo gufata inzira yo kugerageza kugera muri Amerika, bashaka ejo hazaza heza.

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika irasaba Mexique gufata ingamba, zo gukumira iyinjira ry’abimukira baturuka muri Amerika yo Hagati, Cuba na Haiti.

Perezida wa Mexique, Andrés Manuel López Obrador, yavuze ko yiteguye gutanga ubufasha, ariko ko yifuza kubona iterambere mu mibanire hagati ya Amerika, Cuba na Venezuwela, ndetse no kongera inkunga mu iterambere ryo muri ako karere.

Umuvuduko w’ingendo z’abimukira bambuka ku mupaka uhuza Mexique na Amerika, ukomeje kwiyongera mu buryo bwihuse mu byumweru bishize, aho impuzandengo igera ku 10,000 ku munsi nk’uko polisi ibivuga. Habarurwa abantu barenga Miliyoni 2.4 bambutse uyu mupaka kuva mu kwezi k’Ukwakira 2022 kugeza Nzeri 2023, umubare munini ugereranyije n’abambutse mu myaka yashize.

Ku mupaka haba huzuye abantu
Ku mupaka haba huzuye abantu

Ikibazo cy’abimukira gikomeje kuza mu ngingo z’ingenzi ziteye inkeke muri Amerika, mu gihe amatora ya perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2024 yegereje.

Abo mu ishyaka ry’abarepuburika bakunze kurisha iturufu y’uko bashoboye kugenzura imipaka no kwinjira rwihishwa kw’abimukira mu rwego rwo guca intege bakeba babo b’abademokarate.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuki abimukira aribo barohama cyane?

Musa yanditse ku itariki ya: 30-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka