U Bushinwa: Umutingito wahitanye abarenga 128

Imibare iheruka iragaragaza ko umutingito wabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, mu ntara ya Gansu, iherereye mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Bushinwa, umaze guhitana abantu basaga 128, ndetse ukaba wangije n’ibikorwa remezo byinshi.

Kugeza ubu ibikorwa byo gushakisha ababa barokotse uyu mutingito, ariko bakiri munsi y’inyubako zabagwiriye birakomeje, nk’uko ibitangazamakuru bya Leta byabigarutseho.

Uyu mutingito wari ufite ubukana bwa 5.9 wangije ibikorwa remezo birimo imiyoboro y’amazi, amashanyarazi ndetse n’inzu, byatumye abaturage bakambika mu mihanda.

Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yahamariye inzego z’umutekano, gushyiramo imbaraga zose zishoboka kugira ngo abakiri bazima batabarwe, ndetse no kwita ku mutekano w’abarokotse uyu mutingito hamwe n’ibyabo.

Usibye abantu 128 bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’uyu mutingito, amakuru yatangajwe na CCTV yo mu bushinwa, aravuga ko hari n’abandi benshi bakomeretse mu ntara ya Gansu.

Mu ntara bihana imbibi ya Qinghai mu mujyi wa Haidong, abantu 11 bahasize ubuzima n’abakomeretse babarirwa mu magana.

Igihugu cy’u Bushinwa gikunze kwibasirwa n’imitingito, uheruka wabaye muri Kanama uyu mwaka wari kuri 5.4 mu Burasirazuba bw’iki gihugu, wakomerekeyemo abantu 23 usenya n’inzu zibarirwa muri za mirongo. Uyu wakurikiye uwabaye muri Nzeri 2022, wari kuri 6.6 mu ntara ya Sichuan, wahitanye abantu bagera mu 100.

Ni mu gihe uwabaye muri 2008, wari ufite ubukana bukabije bwa 7.9 watwaye ubuzima bw’abaturage basaga 87,000, barimo abanyeshuri 5,335.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka