Ndahimana Esdras w’imyaka 37 y’amavuko afunzwe akekwaho kwitwikira ijoro rishyira tariki 20/06/2012 agatema uwahoze ari umugore we akoresheje umuhoro.
Mvuyekure Amiel w’imyaka 48 utuye mu murenge wa Kigoma, akarere ka Nyanza ari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatirwa mu cyuho asambanya ku gahato umwana w’imyaka 14 y’amavuko wo mu rugo abamo nk’umwinjira.
Umuzamu witwa Michel Ndahimana yatawe muri yombi kuwa mbere tariki 18/06/2012 akekwaho kwiba mudasobwa ngendanwa n’ibitabo 20 mu kigo cy’amashuri cya College de la Paix kiri mu murenge wa Gihango, akarere ka Rutsiro.
Mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 17/06/2012, Polisi y’igihugu yataye muri yombi abantu bane bo mu duce dutandukanye tw’igihugu nyuma yo kubafatana urumogi, kanyanga n’inzoga z’inkorano.
Umugore witwa Niyonshuti Aline w’imyaka 28 yafatiwe mu murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana yazindutse azenguruka hafi y’aho yataye umwana mu kwezi gushize. Abaturage bavuga ko yanekaga ngo amenye ko uwo yibarutse agihumeka ariko we avuga ko yari aje gutarura uwo yataye.
Munyentwari Faustin na Muhire batuye mu mudugudu wa Rukandiro, akagali ka Kavumu, umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza barwanye bapfa umugore n’uko induru zivuze abaje kubakiza nabo bakubitirwa muri iyo mirwano.
Umurisa Gaudence umubyeyi w’abana babiri avuga ko saa sita z’ijoro tariki 18/06/2012 yahohotewe n’umuhungu bakunda kwita Kazungu aramukubita anamurya inzara mu maso ndetse anamburwa telefone ye ubwo yari ku kazi k’uburaya.
Abaturage 15 bo mu kagari ka Cyenkwanzi, umurenge wa Karama mu karere ka Nyagatare bacumbikiwe mu kigo ngororamuco cya Nyagatare nyuma y’umukwabu udasanzwe wabaye mu ijoro rya tariki 16/06/2012 ugamije gufata abacuruzi n’abannywi b’ibiyobyabwenge ndetse n’abakora ibikorwa by’urugomo.
Mukandanga Esperance n’umuhungu we Habinshuti Simon w’imyaka 16 bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 17/06/2012 bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Harerimana Samuel w’imyaka 50.
Nsengimana Vedaste utuye mu murenge wa Jenda, akagari ka Rega, umudugudu wa Rega mu karere ka Nyabihu arakekwaho kwica umugore we Nyiraberwa Angelique w’imyaka 24 bari bamaranye imyaka 5 babana badasezeranye byemewe n’amategeko.
Imirwano hagati y’inyeshyamba za FDLR zifatanyije n’umutwe wa Nyatura n’abarwanyi ba Raia Mutomboki mu karere ka Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo yahitanye abaturage batatu mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 17/06/2012.
Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yakoze impanuka ku cyumweru tariki 17/06/2012, abantu babiri barakomereka ariko umushoferi wari uyitwaye avamo ari muzima.
Umugore witwa Nyarambanjineza Marceline yatawe muri yombi na polisi ikorera mu karere ka Nyamasheke tariki 14/06/2012 akurikiranyweho kujugunya umwana we mu musarane.
Umunyarwanda witwa Shumbusho Jacques w’imyaka 23 ukekwaho kwica umukobwa w’imyaka 19 witwa Munyana Colette yashyikirijwe polisi y’u Rwanda tariki 16/06/2012 akuwe mu Burundi.
Uwitwa Monique wari usanzwe abana n’ubumuga bwo mu mutwe yagongewe na moto ahitwa Nyabisindu mu kagari ka Mahembe mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango tariki 16/06/2012 saa kumi n’igice z’umugoroba ahita yitaba Imana.
Umugabo witwa Nzeyimana Fidele wo mu kagari ka Gasarenda ko mu murenge wa tare mu karere ka Nyamagabe yatemye umuturanyi we witwa Gasimba Vincent amushinja ko amurogera inka zikaramburura.
Abagabo babiri bo mu akarere ka Ruhango, bafungiye kuri station ya Polisi ya Ntongwe guhera tariki 11/06/2012, bakuikiranyweho gucuruza inzoga zitemewe mu Rwanda.
Ababyeyi bafite abana biga mu bigo by’amashuri abanza byubatse ku nkengero z’umuhanda wa kaburimbo wa Muhanga-Ngororero, barasabwa kwigisha kubigisha kwitondera uwo muhanda ugizwe n’amakoni mu gihe bawambuka.
Local defense umwe n’abandi bantu batanu bafungiye kuri polisi ya Kabagali mu karere ka Ruhango guhera tariki 14/06/2012 bakekwaho kuba baragize uruhare mu icukurwa ry’inzu ya microfinance iri mu murenge wa Bweramana akarere ka Ruhango bashaka kwibamo amafaranga.
Abasore babiri bafatiwe ku Giticyinyoni mu karere ka Nyarugenge tariki 14/06/2012 bafite ibiro icumi by’urumogi bagerageza kubyinjiza mu mujyi wa Kigali.
Manigera Isidole utuye mu mudugudu wa Kabyimana, akagari ka Nyagahinga, umurenge wa Cyanika, akarere ka Burera afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga azira gushaka kwica umugore we yamubura akica ihene bari batunze mu rugo.
Abakozi batatu n’abazamu babiri ba SACCO y’umurenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke bafungiye kuri poste ya polisi ya Cyabingo mu karere ka Gakenke kuva tariki 12/06/2012 bakurikiranweho kugira uruhare mu kwibisha iyo SACCO.
Inyeshyamba za FDLR zifatanyije n’abarwanyi ba Nyatura bishe umugore zinafata abantu 35 bugwate mu gace ka Matusila mu karere ka Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 10/06/2012.
Polisi yo mu karere ka Kayonza iratangaza ko benshi mu bacuruzi b’ibiyobyabwenge batabinywa, ahubwo ngo babicuruza bagamije gushaka amafaranga no kwangiza urubyiruko n’abandi bakoresha ibiyobyabwenge muri rusange.
Iduka ry’umugabo witwa Emmanuel Kuradusenge ucururiza mu kagali ka Nyarutarama, umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo ryafashwe n’inkongi y’umuriro kuwa kabiri tariki 12/06/2012 yangiza ibintu bifite agaciro k’amafaranga miliyoni imwe.
Iribagiza Denise w’imyaka 38 wari utuye mu kagari ka Rwantonde mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe yiyahuye tariki 12/06/2012 mu masaha ya nijoro bamusanga mu gitondo yapfiriye iwe mu nzu.
Abasore babiri baguye mu rugomero rw’amazi rwa Sagatare rwubatswe mu rwego rwo kuhira igihingwa cy’umuceri. Abo basore baguye muri uro rugemero rwubatse mu karere ka Kirehe mu kagari ka Mubuga ho murenge wa Musaza ubwo bashakaga kogamo.
Inyeshyamba za FDLR zifatanyije n’umutwe wa Nyatura, mu cyumeru cyarangiye tariki 10/06/2012, bateye ibitero mu gace ka Ufamandu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Viralo muri Kivu y’Amajyaruguru batwika amazu yo mu midugudu 10.
Nyuma y’inshuro eshatu abantu bibisha intwaro mu murenge wa Karembo mu karere ka Ngoma bagatoroka ntibafatwe ubu abacuruzi bo muri uwo murenge bahangayikishijwe n’ubu bujura ndetse bakaba bafunga kare kubera ubwoba.
Polisi y’igihugu, tariki 11/06/2012, yataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranweho gukoresha amafaranga y’amahimbano mu bice bitandukanye by’igihugu.