Musanze: Yahohotewe n’abantu bataramenyekana

Umusore w’umugande witwa Komezusenge Pascal avuga ko yagambaniwe maze ahotorwa bikomeye n’abantu atabashije kumenya, ariko ku bw’amahirwe abasha guhita ajyanwa kwa muganga none aracyahumeka.

Uyu musore wakoraga akazi ko kugenda ku modoka hejuru arinze ibicuruzwa, avuga ko yari asanzwe afitanye ibibazo na bene wabo mu gihugu cya Uganda, birebana n’amasambu.

Ubwo we n’umukoresha we bavaga i Kampala muri Uganda berekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bagiye gupakira mazutu, umukoresha we ngo yagendaga avugana na ba nyirarume, gusa ntatekereze ko baba bari mu gikorwa cyo kumugambanira.

Avuga ko yari maze icyumweru atongana n’abantu bo mu muryango we ku kibazo cy’amasambu, ariko umukoresha we akaba yari abizi. Ubwo bari bageze mu karere ka Rubavu ku mupaka bagaruka, umukoresha we ngo yaparitse imodoka maze baratega baza i Musanze.

Ubwo baganaga i Musanze, uwo mukoresha ngo yamubwiraga ko bagiye kureba umumotari w’inshuti ye witwa Ndereyimana ukorera mu Ruhengeri.

Komezusenge arwariye mu bitaro bya Ruhengeri.
Komezusenge arwariye mu bitaro bya Ruhengeri.

Mu ijwi rito cyane, ku buryo umuntu uri muri metero imwe atamwumva, yagize ati: “Tugeze ino aha twagiye ahantu tunywa soda, nibwo yatangiye kuvugana n’abantu, maze barambwira ngo tugende. Aha hantu ntabwo nari mpazi. Ubwo bamfashe barankubita baraniga, mpita nta ubwenge nongeye gukanguka ndi mu bitaro”.

Uyu musore bigaragara ko yababaye, yagejejwe ku bitaro bya Ruhengeri na polisi y’akarere ka Musanze. Amakuru aturuka muri polisi, avuga ko babiri mu bakekwaho ubu bugizi bwa nabi bamaze gutabwa muri yombi.

Uyu musore yahohotewe mu gihe ibyaha ndengamipaka bikomeje gushakirwa umuti urambye. Tariki 16/08/2012 polisi y’u Rwanda ndetse n’iya Uganda bahuriye mu karere ka Musanze bemeranywa kurushaho gufatanya kugira ngo bahashye ibi byaha.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka