Batatu batawe muri yombi bakekwaho ubwicanyi butandukanye

Abantu batatu batuye mu turere dutandukanye tw’u Rwanda batawe muri yombi na Polisi y’igihugu bakekwaho kwica abantu mu bihe bitandukanye.

Uwambere ni Batururimi Emmanuel w’imyaka 42, ubu ucumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busoro mu Karere ka Nyanza kuva tariki 23/08/2012 akurikiranweho kwica mukase witwa Alphonsine Nyiramisago w’imyaka 52.

Batururimi akekwaho kwica mukase wo mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Mukindo arangije acikira mu Karere ka Nyanza. Abaturage bo mu Karere ka Nyanza bazi Batururimi bumvishe aya makuru kuri radiyo maze bamenyesha Polisi ko bamuzi ihita imuta muri yombi; nk’uko polisi ibitangaza.

Uwa kabiri ni Baptiste Nizeyimana w’imyaka 27 ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mbuye, mu karere ka Ruhango ukurikiranweho gukubita Evariste Nsabimana w’imyaka 31 bikamuviramo urupfu.

Nsabimana yapfiriye ku Kigo Nderabuzima cya Kizibere, aho yakurikiranwaga n’abaganga. Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Ruhango gukorerwa ibizamini ngo hamenyekane koko icyateye urupfu; nk’uko polisi ikomeza ibitangaza.

Uwa gatatu ni Esperance Uwimbabazi wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya uri mu maboko ya Polisi, Sitasiyo ya Gisozi akurikiranweho kujugunya uruhinja yibarutse mu musarani.

Uwo mwana yatoraguwe mu musarani yarangije gupfa maze umurambo ujyanwa mu Bitaro Bikuru bya Polisi biri ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali kugira ngo ukorerwe ibizamini byo kwa muganga.

Imibare itangwa na Polisi igaragaza ko muri uyu mwaka, abantu 241 bamaze kwitaba Imana bishwe mu gihe mu mwaka ushize habaruwe impfu 500 nk’izi.

Polisi ihamagarira abantu bose kumenyesha amakimbirane yo mu miryango inzego zishinzwe umutekano kugira ngo akemurwe mu maguru mashya atarakurura impfu zitunguranye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Urakoze kumvugira ibintu nari narabonye ariko nkicecekerera. Kigalitoday ni professional n’abanyamakuru bayo muri rusange. iyi nkuru yujuje amategeko y’imyandikire y’itangazamakuru. Murakoze!Mukomereze aho.

ukuri yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

mukwiye gukaza umutekano mu byaro

nzeyimana yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

iyi nkuru yanditse neza cyane...with clear, concise and precise details. This is a scientific research: Introduction, devlpmnt & conclusion...Ntaho muhuriye na Igihe.com

yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka