Ruhango: Ushinzwe umutekano yahagaritswe nyuma yo gufatanwa inzoga z’inkorano

Ndahayo Ignace wari umukuru w’umutekano mu mudugudu wa Muremure, mu kagari ka Munini mu murenge wa Ruhango yahagaritswe ku mirimo ye azira kwenga no gucuruza inzoga z’inkorano zitemewe.

Ndahayo w’imyaka 42 yafatanywe amajerekani ane y’inzoga z’inkorano zitwa Nyirantare zizwiho kumerera nabi ubuzima bw’abazinywa.

Uyu mukuru w’umutekano yafashwe n’inzego z’umutekano mu gikorwa cy’umukwabo wari wabereye muri uyu mudugudu wa Muremure tariki 23/08/2012.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhango bwahagaritse Ndahayo kuko bwabonaga ibyo akora bidahesha agaciro urwego yari ahagarariye; nk’uko bitangazwa na Nsanzimana Jean Paul, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango.

Nsanzimana Jean Paul agira ati “ibi ntibibaho, none se tumwihoreye ntibyaba ari ugutanga icyuho mu bandi baturage kugira ngo bakomeze gukora ibintu bitemewe n’amategeko?”

Inzoga z’inkorano ziri mu moko menshi atandukanye, zikaba zizwiho guhungabanya umutekano w’abaturage no kubangiriza ubuzima.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka