Gakenke: Habaye impanuka ebyiri ariko nta bantu zahitanye

Mu ijoro rishyira kuwa mbere tariki 27/08/2012, habaye impanuka ebyiri mu karere ka Gakenke ku bw’amahirwe abari mu modoka bavamo ari bazima uretse imodoka zangiritse bikomeye.

Imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu ifite puraki RAB 355 Q yajyaga i Musanze ivuye mu Mujyi wa Kigali yagonze ikamyo ya rukururana yo mu bwoko Mercedes Benz itwaye inzoga za BRALIRWA maze yangirika imbere.

Iyi mpanuka yabereye mu kagali ka Buheta, umurenge wa Gakenke. Iyakaremye William wari utwaye Daihatsu yanze guhagarara ariko yaje gufatirwa na Polisi mu karere ka Musanze.

Yahise yoherezwa mu Karere ka Gakenke, aho yakoreye icyaha, akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke.

Daihatsu yagonze ikamyo ya BRALIRWA.
Daihatsu yagonze ikamyo ya BRALIRWA.

Impanuka ya kabiri yabereye mu Kagali ka Nyakina, Umurenge wa Gashenyi. Ivatiri yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite purake RAA 931 E yajyaga mu Karere ka Musanze iturutse mu Mujyi wa Kigali yarenze umuhanda igonga umukingo.

Umuntu umwe wari uyirimo avunika urutugu. Imodoka yangiritse ikizuru cyayo ndetse n’ikiruhuri (pare-brise) irameneka; nk’uko Polisi ibitangaza.

Polisi yongeraho ko impanuka yateye iyo mpanuka ari ibihu byari biriho maze umushoferi aburi umuhanda ashiduka ari munsi y’umuhanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka