Haravugwa ubujura mu bagenzi bakoresha umuhanda Kigali-Karongi

Mu muhanda Kigali-Karongi haravugwa ubujura budasanzwe bukorwa n’abagenzi bakora ingendo zidahwanye n’amafarangababa bishyuye.

Nk’uko byemezwa na Volonde Bitwayiki Rajabu, umukozi ukata amatike ya Capital Express, imwe mu masosiyete atwara abantu mu muhanda Kigali-Muhanga-Karongi, ngo bakunze kugira ikibazo cy’abagenzi bagera aho bagomba kuviramo bakijijisha ntibavemo, ugasanga hari abagenzi babuze imyanya kandi baguze amatike.

Rajabu arabisobanura muri aya magambo: “Hari igihe umuntu aza akavuga ko ashaka itike yo kugera i Rubengera, Rambura, i Nyange cyangwa ahandi hantu, ariko yahagera ntavemo, ubwo aba agamije kugera kure kandi yishyuye make.
Icyo gihe iyo hatabayeho checking (kugenzura amatike), aratujijisha haba hari undi mugenzi wakatishije itike iva Rubengera ikomeza ugasanga arasigaye kandi umwanya we wari urimo.”

Abagenzi bakunda kujijisha abashoferi cyane ni abo mu muhanda Karongi-Rubengera-Rambura.
Abagenzi bakunda kujijisha abashoferi cyane ni abo mu muhanda Karongi-Rubengera-Rambura.

Rajabu akomeza avuga ko hari n’igihe bagira iki kibazo ku bagenzi bajya i Kigali bavuye Karongi, kandi baba bishyuye amafaranga yo kugera i Muhanga.

Ariko ngo aho bikunze kuba cyane ni ku bagenzi bava Karongi bajya i Rubengera bakishyura 500 FRW, bahagera ntibavemo bagakomeza berekeza i Murambi ahishyurwa 1000 FRW.

Kugira ngo bahangane na bene ubu bujura, umukozi ukata amatike wa Karongi ahamagara uwa Rubengera akamubwira umubare w’abantu bagomba kuviramo i Rubengera, n’abagomba gukomeza.

Iyo babonye umubare w’abasigaye mu modoka urenze uwo babwiwe biba ngombwa ko basaba abagenzi kwerekana amatike, ugomba kuvamo akavamo.

Rajabu avuga ko hari igihe abangenzi babyinubira kubera ko hari abatishimira gukekwaho ubujura.

Icyo gihe ngo barabanza bakabigisha, bakabasobanurira ko nta kundi byagenda kuko umujura atagira isura yihariye kandi ko nta mugenzi ugomba gusigara yaguze itike ye.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka