Burera: Umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko yiyahuye mu gishanga cy’Urugezi

Nyirarugwiro Joselyne wari ufite imyaka 18 y’amavuko wari utuye mu kagari ka Gatare, umurenge wa Ruhunde mu karere ka Burera yiyahuye mu gishanga cy’Urugezi ahita yitaba Imana mu gitondo cya tariki 28/08/2012.

Icyatumye uwo mukobwa yiyahura nticyamenyekanye neza ariko bishoboka ko yaba yabitewe n’ibibazo by’uburwayi butandukanye burimo ubwo munda ndetse na “Fistule” yari amaranye imyaka itandatu; nk’uko Hirwa Aimable ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Ruhunde abitangaza.

Nyirarugwiro ngo yivuje cyane ubwo burwayi yari afite agera no muri CHUK i Kigali ariko ntibyagira icyo bitanga.

Bamwe mu bari bari hafi y’aho Nyirarugwiro yiyahuriye nibo batanze amakuru mu baturage, ubwo babonaga umuntu wiroha mu mazi ari mu gishanga cy’Urugezi afite ubujyakuzimu burebure. Abaturage baje gutabara ariko basanga yarangije kuvamo umwuka.

Bakomeza bavuga ko uwo mukobwa yabanje kugenda n’amaguru muri icyo gishanga maze agera ahari amazi menshi aba ariho yiroha.
Nyirarugwiro mu buzima busanzwe yakoraga umurimo wo guhinga. Yiyahuye afite ababyeyi be bombi ariko batishoboye.

Igishanga cy’Urugezi kirimo amazi menshi

Igishanga cy’urugezi kiri hagati y’imirenge ya Butaro, Kivuye, Gatebe, Ruhunde, Rwerere na Rusarabuye yo mu karere ka Burera. Icyo gishanga ni kinini kuburyo kigera no mu karere ka Gicumbi.

Iyo urebera kure igishanga cy’urugezi ubona nta mazi arangwamo kubera ko haba hagaragara ibyatsi gusa. Ariko hari igice cy’icyo gishanga kigaragaramo amazi hejuru kuburyo hanyuramo ubwato.

Ayo mazi ava mu Rugezi, akanyura ku rusumo, niyo ajya mu kiyaga cya Burera, akava mu kiyaga cya Burera ajya mu kiyaga cya Ruhondo anyuze kuri Ntaruka ahari urugomero rw’amashanyarazi acanira igice kinini cy’u Rwanda ndetse n’igihugu cya Uganda.

Igishanga cya Rugezi kigaragara nk'ikitarimo amazi ariko hari aho ugera ukagirango uri mu kiyaga.
Igishanga cya Rugezi kigaragara nk’ikitarimo amazi ariko hari aho ugera ukagirango uri mu kiyaga.

Ayo mazi yo mu kiyaga cya Ruhondo, asohokera mu mugezi wa Mukungwa, ukomeza mu mugezi wa Nyabarongo.

Igishanga cy’Urugezi cyivamo ayo mazi yose cyirabungabunzwe, ku buryo nta baturage bemerewe kugihingamo kuko ari umutungo kamere w’isi.

Baramutse bagihinzemo amazi yakamamo bikaba byatuma amashanyarazi abura mu gihugu ndetse n’ibiyaga bya Burera na Ruhondo bikaba byakama.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka