Muhanga: Umusore w’imyaka 44 yishwe akubiswe amahiri n’abantu bataramenyekana

Musabyimana Innocent wo mu mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga warindaga ibutike mu mudugudu yari atuyemo wa Murambi mu kagali ka Ruli yishwe mu ijoro rishyira tariki 29/08/2012 n’abantu bataramenyekana.

Nk’uko umuyobozi w’umurenge wa Shyogwe, Ndejeje Francois abitangaza ngo bakimara kubona umurambo w’uyu musore basanze abamwishe bashobora kuba bamukubise ubuhiri cyangwa igiti kinini gifite isubyo kuko ngo yahise apfa.

Abaturanyi b’aha uyu wishwe yarariraga bavuga ko batigeze bumva urusaku rw’umuntu utaka avuza induru. Uyu musore yabonywe bwa mbere n’abagiye ku kazi kuko ngo uwamubonye bwa mbere yahise yibaza impamvu akiryamiriye muri shitingi, nibwo yahise ajya kureba icyamubayeho basanga yapfuye.

Abaturage b’aha uyu musore yiciwe bavuga ko ubu bwicanyi bushobora kuba butari bugamije kwiba kuko ngo abamwishe nta kintu na kimwe batwaye ahubwo ngo bafunguye ibutiki gusa bishoboka ko ngo bagirango berekane ko nta cyo bari bagamije kwiba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe avuga ko ibi atari byo kuko ngo iyi butike bayibyemo umufuka w’umunyu, uw’isukari, ikaziye ya fanta n’ibindi.

Uyu munyamabanga akomeza avuga ko batashoboye kumenya abishe uyu mugabo kuko ubwo bamwicaga atigeze ataka ngo abe yatabarwa. Musabyimana w’imyaka 44 y’amavuko yishwe akiri umusore kuko nta mugore n’umwana yari yarigeze agira.

Muri aka karere hakomeje kugenda hagaragara ubwicanyi bwa hato na hato ariko mu minsi ishize hafashwe abantu bagera kuri bane bari bamaze gutema abantu ariko ntibapfa.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka