Burera: Abantu batandatu bakubiswe n’inkuba umwe yitaba Imana

Inkuba yakubise abantu batandatu, umwe muri bo ahita yitaba Imana ubwo bari bugamye imvura mu nzu iri mu kagari ka Kidakama, umurenge wa Gahunga, mu karere ka Burera.

Iyo nkuba yakubise abo bantu mu masaha y’isaa munani, ku cyumweru tariki 26/08/2012 ubwo bari bavuye mu rubanza rwo kugurisha umurima, bugamye imvura bari gusinya mu ikaye nk’abagabo bo guhamya iby’urwo rubanza.

Abari bugamye muri iyo nzu icyubakwa yegereye igiti kirekire, bari mu cyumba kimwe barenga makumyabiri. Inkuba yarakubise bagwa igihumure bamwe bagwa hasi abandi barirukanka; nk’uko umwe mu babyiboneye yabitangarije Kigali Today.

Mu baguye hasi bose batandatu nibo bagize ikibazo bahita bagezwa ku kigo nderabuzima cya Gahunga, kiri mu murenge wa Gahunga.

Umwe muri bo yahageze yitabye Imana, batatu bahita boherezwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, abandi babiri basigara mu kigo nderabuzima cya Gahunga kuko batari bafite ikibazo gikomeye cyane; nk’uko bitangazwa na Urimubenshi Francois Xavier, umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Gahunga.

Agira ati “…tukibakira abo bantu harimo umugabo umwe, agera hano we yarangije gupfa, kuko inkuba igikubita yabaye nkimutwitse igice kimwe gihererana n’umutima…abandi nabo turabakira, turabakurikirana”.

Iki giti kiri cyakubiswe n'inkuba kiri iruhande rw'inzu abo bantu bari bugamyemo imvura.
Iki giti kiri cyakubiswe n’inkuba kiri iruhande rw’inzu abo bantu bari bugamyemo imvura.

Uwo wahise witaba Imana akomoka mu kagari ka Gakoro, umurenge wa Gacaca, mu karere ka Musanze. Akimara kwitaba Imana yahise ashyikirizwa umuryango we.

Urimubenshi akomeza avuga ko batanu bari basigaye, hari harimo abababutse, inkuba yabatwitse, abandi nabo bakomeretse bidakabije kubera kwitura hasi bakagwira ibuye cyangwa igiti. Ikibazo gikomeye bari bafite n’icy’ihungabana.

Abakubiswe n’inkuba batangiye koroherwa

Mbarushimana Jean de Dieu, umwe mu bakubiswe n’inkuba ariko wamaze koroherwa avuga ko ubwo inkuba yabakubitaga atamenye igihe yagwiriye hasi yagaruye ubwenge ageze kwa muganga.

Agira ati “…numvaga uruhande nagwiriye nashize, n’imisonga mu mutwe cyane myinshi, nta nubwo nanagenda imonota nk’icumi ntari nagwa”.

Ntibanyendera Fabien nawe wamaze koroherwa avuga uko byamugendekeye ubwo inkuba yamukubitaga.

Agira ati “nagiye kubona numva ikintu gipimye nka toni icumi kinkubise mu bitugu inyuma, mpita ngwa nubamye ubwo sinari ino ahangaha, sinzi ibintu nabonaga mu maso…bifite imitwe minini…sinamenya n’ukuntu nageze ku bitaro simbizi”.

Abo inkuba yakomerekeje bashyizwe ahantu hatuje kugira ngo bakire ihungabana, baranabaganiriza kugira ngo baruhuke mu mutwe, babongerera amatembabuzi mu mubiri, banabafata ibizamini bitandukanye kugira ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze kugira ngo babe babaha imiti cyangwa se boherezwe mu bitaro bukuru.

Ntibanyendera Fabien, umwe mu bo inkuba yakubise batangiye koroherwa.
Ntibanyendera Fabien, umwe mu bo inkuba yakubise batangiye koroherwa.

Inkuba ni nk’umuriro w’amashanyarazi; ituruka ku ngufu zo mu kirere nazo ziba zaturutse ku ihurirana ry’umwuka ukonje n’ushyushye. Izo ngufu hari igihe zishaka kumanuka mu butaka, zigashaka inzira nko mu giti kirekire, cyangwa ahantu hari amazi; nk’uko Urimubenshi abivuga.

Iyo izo ngufu zimanutse mu butaka zangiza aho zanyuze. Niyo mpamvu abahanga mu bijyanye n’inkuba baburira abantu kutugama imvura munsi y’igiti cyangwa munsi y’inzu ndende.

Abubaka amazu maremare cyangwa iminara nabo usanga barashyizeho uturinda nkuba kugira ngo inkuba itazahakubita ikahangiza cyagwa ikanakubita abahegereye.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka