Nyanza: Yafatanwe insinga z’amashanyarazi yibye EWSA
Mwizerwa Fulgence w’imyaka 32 y’amavuko utuye mu murenge wa Busasamana, akarere ka Nyanza yafashwe n’inzego z’umutekano mu gitondo cya tariki 28/08/2012 agiye kugurisha insinga z’amashanyarazi zibwe ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi (EWSA), ishami rya Nyanza.
Abari mu gikorwa cy’irondo bataye muri yombi uwo musore bavuga ko bahuye nawe atwaye umufuka wuzuye insinga zishishuye mu gitondo cya kare batangira kumukeka amababa ko yaba ari umujura.
Mu kwisobanura, Mwizerwa utuye mu mudugudu wa Bunyeshwa, akagali ka Nyanza, yavuze ko ubwo bujura yabutewe no gushakisha icyamubeshaho.
Yakomeje atangaza ko izo nsinga z’amashanyarazi yari azigemuye ahitwa kuri SONATUBE mu mujyi wa Kigali ku bacuruzi b’Abagande asanzwe bazibaranguza.
Ikilo kimwe cy’izo nsinga z’amashanyarazi zashishuwe kigura amafaranga igihumbi; nk’uko Mwizerwa abivuga.
Nubwo uyu musore yari mu maboko y’ubuyobozi kandi akurikiranweho icyaha cy’ubujura no kwangiza ibikorwa by’amajyambere wasangaga ntacyo bimubwiye kuko nta mwuka w’ubwoba cyangwa ipfunwe yari afite.
Yagize ati: “Kwiba kuri njye si ikintu cyatuma ntakamba cyane ngo mbabarirwe kuko nafashwe kandi nta kundi nabigenza. Rero niteguye kurya uburoko nk’abandi bagabo bose”.
Ubuyobozi wa EWSA mu karere ka Nyanza bumaze kumenya ko hafashwe umujura wiba insinga z’amashanyarazi y’ikigo cyabo iyo nkuru bahise bayisamira hejuru banatanga imodoka yo kumugeza mu maboko ya polisi kugira ngo ashobore kugezwa mu butabera ndetse n’abandi bagikora ubwo bujura barebereho.
Habimana Theogène ushinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu karere ka Nyanza avuga ko EWSA muri rusange ikomeje kwibwa insinga z’amashanyarazi.
Iyo izo nsinga zibwe biba ari igihombo kuri bo ndetse no ku iterambere ry’umuturage kuko aba avukijwe ibikorwa by’amajyambere; nk’uko uyu mukozi yabivuze.
Insinga z’amashanyarazi ya EWSA zikozwe mu muringa (cuivre) abaziba bazicuruza ku biro bazishishuye nk’uko uyu mukozi w’icyo kigo yabisobanuye.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|