Rusizi: Umukwabo wafashe abantu 110 biganjemo inzererezi

Abantu bafatwa nk’inzererezi 110 bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’igihugu ifatanyije n’ingabo n’izindi nzego z’umutekano, mu mukwabo udasanzwe wabereye mu murenge wa Kamembe akarere ka Rusizi, kuwa kane tariki 23/08/2012.

Ahagana mu masaha y’Isaa Kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, niho Polisi yatangiye guta muri yombi abantu biganjemo indaya, ibisambo n’inzererezi, bari biganjemo n’abakomoka mu tundi turere tw’igihugu.

Imwe mumpamvu nyamukuru yatumye uwo mukwabu uba mu mujyi karere ka Rusizi, n’ukugirango umujyi wa karere urusheho gutekana, dore ko hanafashwe abajura benshi harimo abakora abantu mu mifuka n’abatobora amazu.

Ikindi n’uguca burundu imbura mukoro ziganjemo abana binzererezi n’indaya bakigaragara muri uyu mujyi bakabangamira umutekano, nk’uko bitangazwa n’inzego z’umutekano.

Mu bafashwe harimo 41 bo mu karere Kanyamasheke, 66 bakomoka muri karere ka Rusizi, umwe wo muri Huye na babiri bo mukarere ka Ruhango.

Mu kubasuzuma hagaragayemo 40 bakora ubujura bwo mun mifuka n’abakora umwuga w’uburaya umunani. Abo bose bafungiwe mu murenge wa Giheke, ari naho bazakorerwa dosiye.

Musabwa Ephrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kubungabunga umutekano ni igikorwa cyiza cyane gusa turasaba ko byajya bikoranwa ubushishozi ntihagire uhutazwa nkuko bijya bikorwa hano muri Kigali aho abafashwe bajya gufungirwa kwa Kabuga no kwa Gacinya ubundi bakajya babyukirwaho na polisi buri gitondo bagakubitwa izakabwana ngo ngaho barimo kubaha icyayi?ubu bugome nkubu ntabwo bukwiriye gukorerwa umunyarwanda.Twizere kandi ko kuba umuntu yaba adakomoka mu karere ka Rusizi cyangwa n’ahandi bitari bwitwe icyaha kuko umunyarwanda yemerewe kuba aho ashaka ikibujijwe ni ukubangamira umutekano.

rucagu yanditse ku itariki ya: 25-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka