Ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO ifite purake RAB 137 B yageze mu gasantire ka Rebero mu rugabano rw’umurenge wa Ntongwe n’uwa Ruhango mu karere ka Ruhango ibura feri igonga abantu 8 barapfa abandi 16 barakomereka bikabije inahitana amazu 2.
Inyeshyamba za FDLR zishe abantu 20, abandi benshi barakomereka mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 24/06/2012 mu birometero 80 by’akarere ka Walikale muri Kivu y’Amajyarugu.
Mukamana Siphora w’imyaka 30, tariki 27/06/2012 saa tatu za mu gitondo, yakuyemo inda y’amezi ane yari atwite ubwo yacukuraga amaterasi y’indinganire mu mudugudu wa Munyinya, akagali ka Mushirarungu, umurenge wa Rwabicuma, Akarere ka Nyanza.
Niyomugabo wo mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo yatwikiye muri matela umugore we, Muningisa Aliya, bari bamaranye amezi ane amushinja ko amuca inyuma.
Abatuye mu mirenge ya Nyarubaka na Musambira yo mu karere ka Kamonyi ndetse no mu murenge wa Cyeza wo mu karere ka Muhanga bahangayikishijwe n’imbwa z’inyagasozi zirya amatungo yabo.
Ndagijimana Eugene bakunda kwita Kanyandekwe wo mu mudugudu wa Rutenga akagari ka Gahogo umurenge wa Nyamabuye akarere ka Muhanga, afunzwe azira kwica Emmanuel Biyandurijiki ukomoka mu karere ka Ngororero wamukoreraga muri resitora.
Polisi y’u Rwanda icumbikiye abaturage basaga 15 bo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro bakekwaho kwivugana Munyankindi Emmanuel wari wabasengereye, bashaka kumwambura amafaranga yari afite.
Yadusoneye Ndungutse utuye ahitwa ku Kamazuru mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga yitwaza agafuka n’akuma gakata ubwatsi maze akigabiza imirima y’abaturage agasarura ibyo ahasanze ubundi agashyira utwatsi duke kumpande z’ibyo yibye akitahira.
Bus nini ya sosiyete Kigali Bus Service (KBS) itwara abantu yagonze abantu babiri ahitwa Karwasa mu murenge wa Gacaca, mu karere ka Musanze, barakomereka bikomeye nayo ihita ita umuhanda ijya munsi yawo.
Umukecuru witwa Mukamanzi Erida utuye mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza yajyanwe ku kigo Nderabuzima cya Busoro ari intere nyuma yo gukubitwa ibuye n’uwitwa Musabyimana Marie Jeanne warimo arwana na mugenzi we bapfa umuhungu.
Uwingabire Beatrice n’umugabo we Mbazumutima Felicien bafungiye kuri polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango bacyekwaho kwuvugana Munyeshyaka Andre w’imyaka 30 mu ijoro rishyira tariki 24/06/2012.
Inka 8 za Nkurikiyinka Andrew alias Mucanga zishwe n’inkuba ubwo hagwaga imvura nyinshi ivanzemo n’umuyaga mu mudugudu wa Nyabimuri, akagari ka Kagese, umurenge wa Nasho mu karere ka Kirehe saa tanu z’amanywa tariki 24/06/2012.
Ubujura bwo kwiba inkono ishyushye bayiteruye ku ziko bukomeje kuvugisha benshi nyuma yaho bukorewe mu rugo rw’uwitwa Gahuta Justin utuye mu mudugudu wa Gakenyeri A, Akagali ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Abagabo batatu n’umugore umwe bafunzwe bazira gufatanywa ibiro 120 by’urumogi. Bafatiwe ahitwa mu Rukizi mu karere ka Kirehe mu ijoro rya tariki 23/06/2012 bapakiye urumogi hagati mu bitoki bari batwaye mu modoka ya Daihatsu.
Ndayisaba Valens w’imyaka 31 uvuka mu murenge wa Rutare akagari ka Nkoto afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gicumbi azira kwinjiza ikiyobyabwenge cya Kanyanga muri ako karere.
Habinshuti Moise w’imyaka 21 avuga ko yinjiye mu banywi b’ibiyobyabwenge agamije kugira ngo nawe ajye atereta abakobwa benshi ariko ngo nta kiza yabikuyemo.
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Muhanga ku bufatanye n’ingabo z’igihugu bafashe abantu umunani biganjemo urubyiruko bafite ibiyobyabwenge mu ijoro rya tariki 20/06/2012.
Hakizimana Francois w’imyaka 57 wo mu kagari ka Bugarama, umurenge wa Kibirizi mu karereka Nyamagabe afunzwe ashinjwa kwica umugore we witwa Musabyimana Olive wari ufite imyaka 42 hanyuma umurambo akawuroha mu rugomero rw’amazi rwa Rukarara aho wamaze amezi abiri utaraboneka.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo (RPC), Mwesigye Elias, yabwiye abayobozi b’imirenge yo mu Ntara y’Amajyepfo, aho bari bateraniye mu mahugurwa tariki 20/06/2012, ko kimwe mu bitera ibyaha ari uko umuntu adashobora kubona ibyo yifuza byose.
Abanyeshuri batanu biga ku kigo College de la Paix mu karere ka Rutsiro bari mu maboko ya police, nyuma yo gufatanwa mudasobwa ngendanwa. Tariki 16/06/2012, kuri icyo kigo habaye ubujura hibwa mudasobwa n’ibitabo.
Polisi yataye muri yombi umugabo witwa Ndayishimiye Fabien agerageza guha ruswa umupolisi wakoreshaga ibizamini byo gutwara ibinyabiziga, tariki 19/06/2012 mu karere ka Rusizi.
Habinshuti Venuste w’imyaka 24 yafashwe n’irondo mu rukerera rwo kuwa gatatu tariki 20/6/2012, abaga ihene yari yibye, bahita bazimwikoreza bamujyana ku buyobozi.
Ndahimana Esdras w’imyaka 37 y’amavuko afunzwe akekwaho kwitwikira ijoro rishyira tariki 20/06/2012 agatema uwahoze ari umugore we akoresheje umuhoro.
Mvuyekure Amiel w’imyaka 48 utuye mu murenge wa Kigoma, akarere ka Nyanza ari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatirwa mu cyuho asambanya ku gahato umwana w’imyaka 14 y’amavuko wo mu rugo abamo nk’umwinjira.
Umuzamu witwa Michel Ndahimana yatawe muri yombi kuwa mbere tariki 18/06/2012 akekwaho kwiba mudasobwa ngendanwa n’ibitabo 20 mu kigo cy’amashuri cya College de la Paix kiri mu murenge wa Gihango, akarere ka Rutsiro.
Mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 17/06/2012, Polisi y’igihugu yataye muri yombi abantu bane bo mu duce dutandukanye tw’igihugu nyuma yo kubafatana urumogi, kanyanga n’inzoga z’inkorano.
Umugore witwa Niyonshuti Aline w’imyaka 28 yafatiwe mu murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana yazindutse azenguruka hafi y’aho yataye umwana mu kwezi gushize. Abaturage bavuga ko yanekaga ngo amenye ko uwo yibarutse agihumeka ariko we avuga ko yari aje gutarura uwo yataye.
Munyentwari Faustin na Muhire batuye mu mudugudu wa Rukandiro, akagali ka Kavumu, umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza barwanye bapfa umugore n’uko induru zivuze abaje kubakiza nabo bakubitirwa muri iyo mirwano.
Umurisa Gaudence umubyeyi w’abana babiri avuga ko saa sita z’ijoro tariki 18/06/2012 yahohotewe n’umuhungu bakunda kwita Kazungu aramukubita anamurya inzara mu maso ndetse anamburwa telefone ye ubwo yari ku kazi k’uburaya.
Abaturage 15 bo mu kagari ka Cyenkwanzi, umurenge wa Karama mu karere ka Nyagatare bacumbikiwe mu kigo ngororamuco cya Nyagatare nyuma y’umukwabu udasanzwe wabaye mu ijoro rya tariki 16/06/2012 ugamije gufata abacuruzi n’abannywi b’ibiyobyabwenge ndetse n’abakora ibikorwa by’urugomo.