Nyabihu: FUSO yataye umuhanda ihitana umwe abandi babiri barakomereka

Mu ijoro rishyira tariki 26/08/2012, imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yaturukaga Rubavu yerekeza Kigali ipakiye ibigori na karoti yakoreye impanuka mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu, ahagana saa moya n’igice z’ijoro.

Iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi kuko yari igiye kuca ku ikamyo ikabona igiye kugongana n’ivatiri, mu kuyihunga ihita irenga umuhanda igonga Niyigena Solange w’imyaka 18 wari hafi y’umuhanda, ahita apfa.

Nyakwigendera yatahaga mu rugo nimugoroba ava mu mirimo ye; nk’uko Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu yabidutangarije.

Nyuma yo kurenga umuhanda, yahitanye umukobwa w'imyaka 18 ahita apfa.
Nyuma yo kurenga umuhanda, yahitanye umukobwa w’imyaka 18 ahita apfa.

Muri iyi mpanuka y’iyo FUSO ifite purake RAB 968F hakomerekeyemo abandi bantu babiri na shoferi, bajyanwa kwa muganga.

Mu murenge wa Karago habereye indi mpanuka mu mugoroba wa tariki 26/08/2012, aho imodoka yo mu bwoko bwa taxi mini bus yagonganye n’iya FUSO ntihagira uhasiga ubuzima ariko imodoka zombi zirangirika.

Iyi mpanuka kandi ikurikira iyabaye tariki 21/08/2012 mu murenge wa Jenda aho imodoka yo mu bwoko bwa Land cruiser yarenze umuhanda abantu batandatu bagakomereka.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka