Burera: Yarababariwe nyuma yo gufatanwa inzoga ya forode yayiziritse mu nda

Chantal Mukeshimana yafatiwe mu Rwanda hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda, uri mu Cyanika, afite forode y’inzoga ya Host yayikenyeye imbere y’imyenda ariko baramubabarira ntibamufunga.

Hari mu masaha ya nyuma ya Saa Sita zo kuri uyu wa Gatanu ubwo uyu mukobwa uvuga ko akomoka mu karere ka Musanze, yafatanwaga iyo forode avuye kuyirangura muri Uganda. Hari mu gikorwa cyo gusaka imodoka Polisi yakoraga ku muhanda wa Cyanika werekeza mu mujyi wa Musanze.

Yari afite amashashi icumi y’amaduzeni, buri imwe irimo udushashi 12 turimo inzoga ya Host, yayihambiriye ho ku mubiri akoresheje imigozi, arenzaho imyenda, ku buryo umuntu yakekako ari umubyibuho.

Polisi ikorera muri ako gace yamufashe kuko isanzwe izi ko ubwo buryo busigaye bukoreshwa n’abaforoderi bo muri ako gace, bazana mu Rwanda inzoga n’ibiyobyabwenge nka kanyanga babikuye muri Uganda.

Kimwe na kanyanga, inzoga ya Host ntabwo yemerewe gucuruza mu Rwanda kuko nayo ifatwa nk’ikoyobyanwenge. Igaragara mu karere ka Burera izanwa n’abaforoderi. Iyo nzoga iza mu gashashi ka mililitoro 100, ifite ubukana bugera kuri 42% butuma isindisha cyane kurusha izindi nzoga.

Mukeshimana akimara gufatwa yatangaje ko abaforoderi banyura mu nzira ziri ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda abashinzwe umutekano batazi.

Yari yakenyereye inzoga imbere y'imyenda.
Yari yakenyereye inzoga imbere y’imyenda.

Izo nzoga zose yafatanywe yari yaziranguye muri Uganda ku mafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 12. Mu Rwanda yari kuzigurisha ku mafaranga ibihumbi 17, nk’uko nyir’ubwite yabyivugiye.

Aganira na KigaliToday, uyu mugore uvuga ko abyaye gatatu, avuga ko yabonye atashobora uburaya ahitamo gukora forode. Agira ati “Nabonye ntashobora umwuga w’uburaya”.

Inzoga ya Host ifatwa nk'ikiyobyabwenge mu Rwanda.
Inzoga ya Host ifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda.

Yahisemo gukora forode kuko yabonaga nta kindi yakora kugira ngo abone imibereho maze atunge abo bana bose afite, nk’uko yakomeje abyivugira. Gusa kuri iyi nshuro ntiyigeze afungwa kuko bamuretse akigendera.

Tariki 27/07/2012 Polisi yo muri ako karere yakoze umukwabo mu gasantere ka Mugu, kari mu murenge wa Kagogo, ifata forode y’amakesi 10 n’amacupa umunani by’inzoga ituruka muri Uganda yitwa Eagle n’amakesi atatu y’ikinyobwa kidasindisha kitwa KREST nacyo gituruka muri Uganda.

Yanafashe kandi amapaki umunani aba arimo udushashi 12 twa Chief Walagi.

Mu karere ka Burera hakunze kugaragara kandi inzoga ya African Gin, yemewe gucuruzwa mu Rwanda kuko isora, benshi bafata nk’aho yasimbuye kanyanga kubera ko ihendutse cyane kandi ikaba ishindisha cyane. Agacupa ka mililitoro 100 kagura amafaranga y’u Rwanda 200.

Kubera ko ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyizeho ingamba zikomeye mu kurwanya icuruzwa ry’ikiyobyabwenge cya kanyanga gituruka muri Uganda, bamwe mu bacuruzaga kanyanga basigaye bayishyira mu ducupa tuvamo African Gin, bagahereza abakiriya babo abababona bakagira ngo bari kunywa African Gin.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka