Umugabo yatemye umugore we n’abagabo batatu nawe ashaka kwiyahura ntibyamuhira

Umugabo witwa Nshimiyimana Emmanuel utuye mu kagari ka Rwasa, umurenge wa Gahunga, mu karere ka Burera araregwa gutema, akoresheje isuka, umugore we ndetse n’abandi bagabo batatu bari baje gutabara ubwo yarwanaga n’umugore we.

Nshimiyimana ufite imyaka 27 y’amavuko yatonganye n’umugore we witwa Irahishura Micheline ufite imyaka 23 y’amavuko, guhera mu rukerera rwo ku wa gatanu tariki 24/08/2012 nk’uko abaturabyi b’uwo mugabo babisobanura.

Igishobora kuba cyateye ayo makimbirane ni uko Nshimiyimana yashinjaga umugore kuba yarabyaye hanze umwana w’umyaka ibiri umugore bafite.

Bizimana Ildephonse ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Gahunga yatangarije Kigali Today ko Nshimiyimana yatemye bikomeye Irahishura ndetse anakomeretsa bikomeye umwana w’imyaka ibiri y’amavuko umugore we yari afite.

Ubwo barwanaga haje mukuru w’uwo mugabo kubakiza maze Nshimiyimana ahita amutema akoresheje isuka arakomereka cyane. N’abandi baturanyi be babiri b’abagabo bahise bajya gutabara, nabo yahise abatemagura akoresheje isuka nabo barakomereke cyane.

Nshimiyimana amaze kubona ko ibyo yakoze ari amahano yahise ashaka kwiyahura, anywa umuti batera mu birayi witwa Thioda ariko ntiyapfa.

Abo Nshimiyimana yakomerekeje ndetse na Nshimiyima ubwe bahise bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri biri mu karere ka Musanze. Mu masaha yakurikiyeho wa mwana w’imyaka ibiri yahise yitaba Imana kubera ibikomere bikomeye yari afite; nk’uko Bizimana abihamya.

Polisi ikorera muri ako gace iracyakora iperereza. Nshimiyimana aho arwariye ararinzwe kugira ngo ntabe yatoroka mu gihe yorohewe. Namara gukira polisi nibwo izahita imuta muri yombi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka