Rusizi: Umusore afunze azira gupfumura inzu y’ubucuruzi

Ndayizeye Mariko, umusore w’imyaka 26 wo mu murenge wa Kamembe akagari ka Gihundwe acumbikiwe kuri sitasiyo ya pilisi ya Kamembe azira guphumura inzu ikorerwamo ubucuruzi mu ijoro.

Nubwo uwo musore yafatiwe mu cyuho acukura iyo nzu y’ubucuruzi iri mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi ntiyemera ko ariwe wayicukuye.

Mu mujyi wa Kamembe hakunze gufatirwa abasore benshi batarengeje imyaka 30 bakora ubujura.

Icyo kibazo cy’ubujura kiri muri bimwe bihangayikishije abaturage mu mujyi wa Rusizi kuko cyanagarutsweho mu nama y’umutekano yaguye y’umurenge wa Kamembe kugira ngo gifatirwe ingamba.

Mu nama y’umutekano iheruka, umuyobozi w’umurenge wa Kamembe yatangaje ko insoresore zidafite icyo zikora muri Kamembe ari na bo bavamo abakoresha ibiyobyabwenge bibatera gukora urugomo mu baturage.

Rukazambuga Gilbert yavuze ko bagiye gushakishwa kugira ngo bajyanwe aho bagomba kugororerwa mu bigo byabigenewe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka