Umugabo witwa Nyawera Céléstin w’imyaka 57 y’amavuko ari mu maboko ya police kuri station ya Karongi ashinjwa kwica umugore n’abana babili b’abahungu ba mukuru we.
Abasore batatu n’umugabo umwe bari bashinzwe gucunga umutekano kuri hoteli ya Top Tower hotel iri mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, batawe muri yombi bakekwaho kuba inyuma y’ubujura bwabaye muri iyi hoteli hakibwa miliyoni zirindwi kuri uyu wa Kane tariki 08/11/2012.
Umugabo witwa Munyembabazi Thadee ufite imyaka 36 yafashwe na Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi akurikiranyweho kugura ibicuruzwa akoresheje sheki z’impimbano.
Kuwa gatatu tariki 07/11/2012, imodoka ikurura izindi ifite Puraki zo mu gihugu cya Tanzaniya T441CBN na T963, yaguye ahitwa Kayumbu mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi, abaturage bahita bihutira gutabara umushoferi kuko yari yahezemo.
Protegene Alias Nyabunyoni wo mu kagari ka Mutara, umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango ari mu maboko ya polisi azira kwica imbwa n’urukwavu by’iwabo tariki 07/11/2012.
Karangwa Gerald w’imyaka 41 yagonganye na moto yari itwawe na Irikure Paul ku mugoroba wa tariki 05/11/2012, mu murenge wa Bweramana ajyanwa mu bitaro bya Gitwe nyuma yitaba Imana tariki 06/11/2012.
Umwana w’umukobwa witwa Scovio wari mu kigero cy’imyaka 14 yahitanwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade mu kagari ka Jaba, umurenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu tariki 06/11/2012 abandi bane barakomereka.
Umugore witwa Uwamariya Chantal w’imyaka 24 wari utwite inda y’amezi atatu anahetse undi mwana w’imyaka ibiri n’igice, bishwe n’umugezi wa Satintsyi tariki 04/11/2012 ubwo uwo mugore yageragezaga kuwambuka n’amaguru.
Nsekanabanga Gaspard w’imyaka24 na Kalisa bo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi bafatanwe imifuka ibiri y’urumogi barutwaye mu mudoka y’ivatiri mu ma saa ambiri z’amugitondo tariki 06/11/2012.
Jean Paul Twizerimana yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare akekwaho kwica Maurice Habiyambere w’imyaka 18 amuteye icyuma.
Umugabo witwa Kanuma Kasiyani w’imyaka 42 utuye mu mudugudu wa Gikuyu, akagari ka Ninzi, umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, yatezwe n’agatsiko k’abantu baramukubita bamuhindura intere, agobokwa n’inzego zishinzwe umutekano.
Obed w’imyaka 44, utuye mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke afungiye kuri poste ya polisi ya Kagano mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 7.
Umwana w’imyaka 7 witwa Nkurunziza Janvier wo mu kagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango yakinishije intwaro yo mu bwoko bwa gerenade tariki 03/11/2012 iramuturikana ahita yitaba Imana.
Abasore babiri bo mu karere ka Rusizi bafunzwe na Polisi bazira kurwana bagakomeretsanya, ubwo umwe yageragezaga kwiba undi yamugwa gitumo akamukubita akamukomeretsa.
Abasore 68 bakekwaho ubujura batawe muri yombi na Polisi y’igihugu mu mukwabu yakoze mu Mujyi wa Kigali mu duce twa Nyabugogo na Gatsata tariki 01/11/2012.
Abagabo bane bafungiwe kuri station ya Polisi ya Shyorongi mu karere ka Rulindo bakekwaho kwesikoroka umusaza witwa Munyeragwe Andre utuye mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo, bamubeshya ko ari abakozi ba societe y’itumanaho Airtel.
Umugabo witwa Nshimiyimana Alphonse ukomoka mu karere ka Nyagatare yakubitiwe mu karere ka Muhanga n’abantu bataramenyekana mu ijoro rishyira ku wa gatatu tariki 31/10/2012 ubu akaba ari mu bitaro bya Kabgayi.
Mu gitondo cyo kuri uyu kane tariki 01/11/2012, umukozi ukora kuri gishe (guiche) ya banki y’abaturage ishami rya Musanze, yatorokanye amafaranga miliyoni 13 ahita ahungira muri Uganda.
Nyirabazungu Fortunée w’imyaka 34 wari utuye mu kagari ka Bahuro, umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, bamusanze mu nzu ye yitabye Imana tariki 31/10/2012 ariko kugeza ubu abamwishe ntibaramenyekana.
Polisi y’igihugu yataye muri yombi mu bihe bitandukanye abantu bane bakomoka mu turere dutandukanye mu gihugu mu mukwabu wo guhashya ibiyobyabwenge wabaye tariki 01/11/2012.
Umwarimu witwa Nexon wo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi arashinjwa gutera inda abanyeshuri babiri yigishaga isomo ry’amateka ku rwunge rw’amashuri rwa Bugumira.
Ku gicamunsi cya tariki 31/10/2012 imodoka ya sosiyete y’itumanaho ya TIGO yakoze impanuka mu muhanda uva ku karere ka Nyamasheke werekeza ahitwa ku Buhinga, hafi y’ibiro by’umurenge wa Bushekeri ariko nta wahasize ubuzima.
Anastase w’imyaka 20 yatawe muri yombi kubera gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko wiga mu ishuri ry’abakobwa rya Ruli mu murenge wa Syogwe mu karere ka Muhanga.
Nyuma y’uko Tuyizere Anthere yishwe n’abantu bataramenyekana naho Nyandwi Joseph agakubitwa ifuni ariko we akarusimbuka, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’inzego za polisi zasuye umurenge wa Mahembe tariki 30/10/2012 abo bagabo batuyemo abaturage bashishikarizwa gukaza ingamba z’umutekano.
Ntawizera Leonce utuye mu kagari ka Shengamuri, umurenge wa Masoro mu karere ka Rulindo yafatiwe i Kigali tariki 28/10/2012 ahetse ibiro 65 bya gasegereti kuri moto.
Inzuki z’ikigo cy’ishuli ryisumbuye rya Groupe Scolaire Kavumu Musulman riri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza zashotowe zirya ihene ya Mukarukasi uturiye iryo shuli hanyuma atabaye ziyivaho nawe ziramurya apfa ageze ku ivuriro.
Gakuba Vincent w’imyaka 45 yitabye Imana ku mugoroba wa tariki 29/10/2012 agonzwe n’imodoka ya sosiyete Impala Business Class ifite pulake RAC 695 C mu karere ka Ruhango.
Urusengero rwa ADEPR Nyagatovu ruri mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza rwashenywe n’inkubi y’umuyaga wazanye n’imvura yaguye tariki 27/10/2012.
Abagabo batatu bafatiwe mu cyuho, ahagana Saa Munani z’amanywa, benga kanyanga mu ishyamba riri mu Kagali ka Rudahashya, mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, kuri uyu wa mbere tariki 29/10/2012.
Abagabo batatu barimo n’umukecuru bafunzwe na Polisi mu mudugudu wa Kabahizi, bashinjwa kwivugana umusaza witaga Francois Tabaro bamuziza ko yahangayikishije abatuye muri ako kagali abaroga.